Muri ayo mahoteli harimo Classic Resort Lodge, hoteli y’inyenyeri enye iherereye mu bilometero 7 uvuye mu Mujyi wa Musanze ahitwa i Nyakinama mu Murenge wa Muko inyuma ya IPRC Musanze.
Aha ni hamwe mu hantu heza muri aka karere waruhukira kandi witegereza n’ibyiza nyaburanga bya Pariki y’Ibirunga n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange.
Ugihinguka mu marembo, usanganirwa n’umurishyo w’ingoma n’umudiho w’itorero Inyenyeri rya Classic Resort Lodge uherekejwe n’indirimbo gakondo zimakaza umuco Nyarwanda.
Ikindi kandi uhita ubona ni ibiti, ibyatsi bya kimeza n’imbuto zitandukanye nka; Avoka, Ipapayi, ikawa, indimu, kimbaze, igikakarubamba, Inturusu z’imweru zikoreshwa no muri sauna no mu cyayi, amatunda, amapera ndetse n’ibindi byinshi.
Ni ibintu bidasanzwe henshi ariko biri mu mujyo wo kwakira neza abayigana. Ni hoteli yubatwe ahantu hanini dore ko uhasanga ibi bikurikira, ibyumba by’inama 10 byakira umubare w’abantu bagenga 1,500, Ibyumba byo kuraramo 32 bishobora kwakira abantu 50, Eco - Lodge Cottages 13, Presidential Palace ifite pisine yayo.
Hari kandi akabari, ibyumba bya massage na sauna, ibiro ibibuga bya siporo zitandukanye birimo ibya Volleyball, Basketball, Handball n’umupira w’amaguru byose byujuje ibipimo.
Hari Ubusitani (jardin) butandukanye bwo kwakiriramo ubukwe, bride shower, cocktails ndetse ni ahantu hagezweho ho kwifotoreza mu Karere ka Musanze.
Classic Resort Lodge ifite kandi restaurant, Bar, Pool Bar, sports bar ndetse n’icyokezo cyotsa neza.
Ni hoteli nziza iharanira gukoresha ibikorwa byakozwe n’abakozi bayo kuko hari (pastry) aho bakora imigati, cakes z’isabukuru n’izubukwe ndetse n’indi migati iryoshye ya Burger, Pizza, Sandwich.
Kugeza ubu Classic Resort Lodge itanga kandi serivise zaba mukerarugendo nko gusura ishyamba rya kimeza (nature walk), Ubuhinzi, Ubworozi bw’amatungo, ababoha ubuseke n’ibirago, Kubyina Kinyarwanda, Kwenga umutobe cyangwa urwagwa (Banana Wine/ Beer), guteka Kinyarwanda, Gutembera ku magare (Biking) n’izindi.
Benshi bahasura usanga batangazwa n’uko hubatse hakoreshejwe ibikoresho bya Kinyarwanda aho 90% hubakishijwe amabuye y’amakoro, Imbaho, Ibiti, imitako ya Kinyarwanda ikozwe mu migano, Ibirere, infunzo, imigwegwe n’ibindi.
Umushoramari Habyarimana Pierre yabwiye IGIHE uko yagize igitekerezo Cyo kubaka Classic hotel Kigali na Classic Resort Lodge Musanze aharanira kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda.
Ati “Nashingiye ku mpanuro Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agenda aduha zo kwegera banki tugafata inguzanyo tugashora imari mu gihugu cyacu dukunda kandi dukoresheje ibikoresho by’iwacu (Made in Rwanda). Ibyo bituma dutanga akazi ku Banyarwanda kandi tugakora ibyiza kugira ngo abasura u Rwanda bakirwe neza kandi bishimye.”
Ubuyobozi bwa Classic Resort Lodge bwemeza ko biyemeje kuba izingiro ry’ubukerarugendo binyuze mu gutanga serivisi zinogeye ababagana ndetse no kubafasha kwisanga mu byiza nyaburanga bigize Akarere ka Musanze kandi ku giciro kinogeye buri wese.
Iyi hoteli ni ishami ry’indi izwi nka Classic Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro.
Uwifuza kubagana yahamagara Telefone: +250788352476/7 /8 cyangwa akandika kuri E-mail: [email protected] no kunyura ku rubuga rwayo www.classicresortlodge.com.


























Classic Hotel Kigali yatangiriye ku Kicukiro mu 2013







Amafoto: Nkundineza Jean Paul