Hashinzwe ishuri rya mbere mu Rwanda ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe ‘drone’

Bwa mbere mu Rwanda hashinzwe ishuri ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe indege zitagira umupilote (drones), bikazafasha abari basanzwe muri uyu mwuga kuba inararibonye mu gukoresha ibikoresho bifata amashusho.

Umuyobozi mukuru w’iri shuri ‘Belgine Training Center (BTC), Bizimana Belgine, yabwiye IGIHE ko atari ibijyanye n’amashusho gusa bazajya biga, ahubwo ko bizanafasha abanyamakuru b’umwuga.

Yagize ati “Amasomo tuzajya twigisha ni menshi atandukanye, ni amahirwe ku rubyiruko ruzajya ruhabwa ubumenyi, ruzajya ruhungukira byinshi kandi mu gihe gito.”

Akomeza avuga amasomo azajya atangirwa muri iri shuri; gufata amashusho ukoresheje camera na Drones; gutunganya amajwi n’amashusho; gushushanya amashusho ‘graphics design’; kumenyereza umwuga w’itangazamakuru (TV Presenter) n’ibindi.

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiga imyuga no kwiteza imbere, abantu 10 baziyandikisha bwa mbere bazishyurirwa 20% n’iki kigo BTC.

Ikigo ‘Belgine Training Center (BTC)’ kizajya cyigishamo abarimu batandukanye, Abanyarwanda n’abandi b’inzobere baturutse mu Buholandi.

Abifuza kwiga aya masomo bazatangira kwiyandikisha uhereye ku itariki ya 15 Nzeri 2017 ku cyicaro cy’ishuri kiri imbere ya Stade Regional i Nyamirambo mu kigo cy’abasaveri.

Aya masomo azajya amara amezi atatu, ukundi kwezi kube uko kwimenyereza umwuga kuri TV, kandi abarangije amasomo bazahabwa impamyabumenyi.

Hanashyizweho kandi umurongo wa telefoni uzajya ubafasha mu gihe hari ufite ibyo ashaka gusobanuza kuri gahunda ijyanye n’ayo masomo, ariwo +250783721444, nimero inakoreshwa kuri whatsap.

Amasomo azatangira ku wa 1 Ukwakira 2017.

‘Belgine Training Center (BTC), ishuri rya mbere mu Rwanda ryigisha gufata amashusho hakoreshejwe ‘drone’

Kwamamaza