Hobe Nshuti, ubusitani bushya bwakira ubukwe ukaba wanahafatira amafoto

Mu gihe wasangaga ku munsi w’ubukwe abageni n’abatumirwa bagorwa no kubona umwanya wo kujya kwifotoza no kwerekeza ahabera ibirori nyirizina, Hobe Nshuti Garden, yiyemeje kuza kubaruhura izi mvune zose.

Hobe Nshuti Garden iherereye i Musave mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, hafi neza y’umuhanda wa kaburimbo.

Ubu busitani bushya buherereye ahantu hagutse bufite ubushobozi bwo kwakira ibirori bibiri by’ubukwe butandukanye, ahantu ho kwifotoreza n’inzu abageni bashobora kwifashisha mu guhindura imyenda (maison de passage).

Uretse kwakira ubukwe kandi, Hobe Nshuti Garden yafunguye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Kamena 2018, ni ahantu heza abantu b’ingeri zose bashobora gusohokera bakaniyakirira mu kabari kaho.

Abifuza gusohokana n’abana babo kandi nabo ntibibagiranye, kuko ubu busitani buri ahitaruye urusaku rw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga; bufite ahantu hagutse bashobora kwidagadurira ndetse no gukinira imikino itandukanye.

Ukeneye kuhasohokera cyangwa kuhakorera ibirori bitandukanye birimo n’ubukwe, wabahamagara kuri 0788302197, 0788303236 cyangwa 0787065008.

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza