Iby’ingenzi ukwiriye kumenya kuri Institut Catholique de Kabgayi (ICK)

Kuba ICK iri mu rugaga ruhuza za Kaminuza Gatolika ku isi yose, kuba umunyeshuri yakoherezwa kwiga muri kaminuza zikomeye zo ku mugabane w’u Burayi na Amerika, kwishyurirwa igice cy’amafaranga y’ishuri, amacumbi ahagije kandi ahendutse, ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’igihe ni bimwe mu byo Institut Catholique de Kabgayi (ICK) yihariye utapfa kubona ahandi.

ICK ni ishuri rikuru ryashinzwe na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi mu w’2002. Yashinzwe mu rwego rwo gutanga umuganda mu kubaka sosiyete nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuba ari Gatolika biha mbere na mbere ICK gusangira icyerekero n’andi mashuri gatolika ku isi hose birimo kwigisha bijyana no kurera muntu wese. Ibi bivuga guharanira ubumenyi bufite ireme, idatanga ubumenyi rusange n’ubumenyi ngiro gusa, ahubwo ari nako irera umutimanama, imyifatire mbonezabupfura n’imyifatire mboneramana.

Ibi bigaragazwa n’intego yayo: Science, Conscience and Development. Bigaragazwa kandi n’ukuntu ari abahakora, ari abahiga cyangwa abayigana bita ICK urugo, aho kuba ikigo.

Byongeye, kuba ICK ari Gatolika byayigize umunyamuryango w’Urugaga Mpuzamahanga rwa za Kaminuza Gatolika ku isi (International Federation of Catholic Universities) uhuza Kaminuza Gatolika zirenga magana abiri zo ku migabane yose y’isi. Ibi biyifasha kwagura amarembo, ikaba “mpuzamahanga” muri gahunda zayo zitandukanye, kuko izo kaminuza zose zifitanye ubufatanye bwihariye mu nzego zinyuranye.

Abanyeshuri ba ICK mu masomo ajyanjye na Televiziyo muri Studio yabo

Niyo mpamvu kwiga muri ICK bitaguha gusa ubumenyi bufite ireme, ahubwo binaguha amahirwe yo kuba wakomereza amasomo muri Kaminuza zo hirya no hino ku isi, binyuze mu masezerano y’ubufatanye ifitanye na zo mu guhererekanya abarimu n’abanyeshuri. Urugero, uretse abanyeshuri bagiye boherezwa mu bihugu nka Kenya, u Bufaransa n’u Butaliyani mu myaka ishize.

Mu mpera z’uku kwezi kwa munani gushize, abanyeshuri babiri batangiye amasomo muri Kaminuza ya CHE University of Applied Sciences yo mu Buholandi.

Nirere Nadine, umwe muri aba banyeshuri bakomereje amasomo muri iyi kaminuza yagize ati “Aya ni amahirwe atunguranye, ashimishije ariko kandi atanapfa kuboneka ahandi. Turashimira cyane ICK kuba haragendewe ku mitsindire mu guhitamo abo yohereza muri aya masomo. Ibi bizatera ishyaka abanyeshuri bayo kugira ngo baharanire ayo mahirwe barushaho kwiga cyane."

Yongeyeho kandi ko nyuma y’iminsi mike bamaze batangiye amasomo, bashimishijwe cyane no kuba ubumenyi bakuye muri ICK barasanze buri ku rwego rushimishije kuko ibyinshi barimo kwiga biri neza mu murongo w’ibyo bakuye muri ICK.

Uretse aba, undi munyeshuri wahize abandi umwaka ushize, aritegura kujya gukomereza muri uku kwezi kwa cyenda amasomo y’icyiciro cya gatatu (Master Programme in Economics) muri imwe muri kaminuza ya Granada (Universidad de Granada) muri Espagne.

Abanyeshuri ba ICK i Amsterdam bagiye mu masomo

Ikindi wamenya kuri ICK ni uko abinjira bwa mbere mu ishami ry’Uburezi, Ibiro bishinzwe Amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi bibishyurira amafaranga ibihumbi ijana (100.000 Frw) ku mafaranga y’Ishuri basabwa ku mwaka. Ibi bikorwa mu rwego rwo guteza imbere uburezi muri rusange no gufasha ku buryo bw’umwihariko abari mu murimo w’uburezi mu ntango yabo yo kwiyungura ubumenyi n’ubushobozi.

Umwe mu banyeshuri bitegura gutangira mu kwezi kwa cyenda, avuga ko iyi nkunga ari amahirwe akomeye kuri benshi. Uyu musore umaze imyaka itanu ari umurezi mu mashuri abanza arishimira cyane iyi nkunga batewe.

Yagize ati "Ndashimira rwose abatekereje kuri iriya nkunga. Ubusanzwe abarezi tugira amikoro make cyane ku buryo kwirihira kaminuza atari buri wese wabyishoboza. Iriya nkunga rero yaduhuhiyemo ku buryo nkimara kumva ayo makuru nahise nihutira kwiyandikisha mu ba mbere kandi ubundi nari narabitinye. Ni ikintu cyiza Diyosezi ya Kabgayi yadufashijemo; bizatuma hari abiga batari bubyishoboze”.

Uretse ibyo, kwiga muri ICK ntibigoye kuko ushobora kwishyura mu byiciro byose wifuza bijyanye n’ubushobozi bwawe.

Nta wareka kandi kuvuga ko ICK ifitiye Ikigo kabuhariwe mu kwigisha indimi, cyane cyane ururimi rw’Icyongereza (English Resource Center) giterwa inkunga na Ambasade ya Amerika mu Rwanda. Muri iyi mpeshyi cyongerewemo ibikoreshyo bigezweho bifite agaciro kagera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse kwigisha indimi, iki Kigo cya ICK gifite umushinga wo kujya gitanga ibizamini bizwi nka TOEFL (Test of English as a Foreign Language) biha ababitsinze impamyabumenyi zirebana n’ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku rwego mpuzamahanga, zikunze gukenerwa cyane n’abashaka kujya gukomeza amasomo mu bihugu byateye imbere bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Abayobozi ba ICK n’Abakozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda mu nama yo kongerera ubushobozi ikigo cya ICK kigisha indimi

Kubera gushimwa ireme ry’uburezi itanga mu ruhando mpuzamahanga, ICK imaze guhabwa ibikombe bibiri mpuzamahanga (International Star Award for Quality yaherewe Oxford mu Bwongereza na The Best Regional Institute yaherewe Génève mu Busuwisi).

Uwahoze ari umuyobozi wa ICK ubwo yakiraga igikombe i Oxford

Ibi bigerwaho kubera abarimu bafite ubunararibonye barangwa n’ubwitange. Hari ndetse n’ibikoresho bihagije kandi bigezweho. Kugira ngo abanyeshuri bayo barusheho kwiga neza, ICK yabashakiye amacumbi meza, ahagije kandi ahendutse haba ku bakobwa cyangwa abahungu babyifuza.

Iyi Laboratwari yifashishwa y'agashami ko kubungabunga ibidukikije

Kugeza ubu ICK itanga impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri (Bachelor’s Degree) muri porogaramu akurikira: Itangazamakuru (Journalism), Inozabubanyi (Public Relations), Ubukungu (Economics), Icungamutungo (Management izaba ifite mu minsi ya vuba udushami twa Accounting na Finance) , Imbonezamubano (Sociology), Kubungabunga ibidukikije (Environmental Management), Iterambere ry’icyaro n’imijyi (Rural and Urban Development), Ubumenyi bw’isi n’Amateka (Geography-History with Education), Icyongereza n’Igifaransa (English-French with Education), Icyongereza n’Igiswahili (English-Kiswahili with Education), Icyongereza n’Ikinyarwanda (English-Kinyarwanda with Education). Ifite kandi na programu y’Imiyoborere n’Imicungire y’amashuri (Postgraduate Diploma in School Leadership and Management).

Kugera aho ICK ifite icyicaro biroroshye cyane. Iherereye rwagati mu mugi wa Muhanga, hafi ya gare yaho.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabariza kuri www.uck.ac.rw

email: [email protected]

Phone:0788622130

Muri ICK hari ibikoresho byifashishwa n'abiga itangazamakuru ndetse n'Inozabubanyi

Kwamamaza