KCB yatangije gahunda yise ‘Igire’ izafasha urubyiruko 100 gutangiza imishinga yarwo

Banki y’Ubucuruzi (KCB ), yasinyanye amasezerano n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yo gutera inkunga urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera ku 100, bakazahugurwa mu kwihangira imirimo ndetse ikazanabaha amafaranga yo gutangiza imishinga yabo.

Ni muri gahunda yise ‘Igire’, yatangijwe na KCB kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Werurwe 2018, ikazafasha urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ariko rudafite akazi hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa KCB mu Rwanda, George Odhiambo, yavuze ko abazatoranywa bazabanza kubahugura byarangira bakazaba amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu bazatangiza imishinga yabo.

Yagize ati “Twararebye dusanga ubushomeri ari ikibazo gikomeye mu rubyiruko ndetse usanga abanyeshuri biga bumva bazasaba akazi nyuma. Ibihugu byacu bikeneye ubumenyingiro, KCB rero igiye gutanga umusanzu muri ibi. Nka banki, tuzatera inkunga abasore n’inkumi bagera ku 100, iyi gahunda rero ikazanabafasha kugira ubumenyingiro.”

Urubyiruko ruzatoranywa ruzakora amarushanwa ashingiye ku mishinga rufite, abazatsinda bakazahugurirwa mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) ari mu ntara zitandukanye. Iyi gahunda ikazamara amezi atandatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, yashimiye KCB ku nkunga iteye urubyiruko avuga ko bizabafasha kugira aho bava n’aho bagera.

Yagize ati “Birashimishije kuba KCB itangije iyi gahunda kuko ntabwo ari ibigo byose by’imari ushobora gusanga bigira gahunda nk’iyi, ikindi gishimishije ni uko bazanatanga amahugurwa kuri uru rubyiruko kuko akenshi usanga ibikorwa byabo by’ubucuruzi bigwa bidateye kabiri ahanini bitewe no kuba nta mahugurwa ahagije baba bafite ku bucuruzi.”

Ubushakashatsi bw’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko abadafite akazi kugeza ubu bagera ku 606 997 mu gihe muri Kanama 2016 abatari bafite akazi bari 241 974.

Ushaka kwiyandikisha agana ishami rya KCB aho ariho hose cyangwa akajya ku rubuga rw’iyi banki arirwo: https://rw.kcbgroup.com/

Umuyobozi Mukuru wa KCB mu Rwanda, George Odhiambo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert, yashimiye KCB ku nkunga iteye urubyiruko avuga ko bizabafasha kugira aho bava n’aho bagera

Kwamamaza