Kigali: Mukabatesi yafunguye ‘Institut de Beauté’ ifasha kwita ku ruhu

Mukabatesi Liliane, Umunyarwandakazi ufite ubunararibonye mu byo kwita ku ruhu yafunguye ‘Institut de Beauté’, ikigo kigamije gufasha abajyaga bagorwa no kubona amavuta aberanye n’uruhu rwabo ndetse n’inama z’uburyo barwitaho.

Mukabatesi amaze igihe muri uyu mwuga, yifashisha ubumenyi n’ubushobozi yahashye mu Bubiligi mu bijyanye no kwita ku ruhu rwa muntu (esthétique), by’umwihariko uruhu rwirabura.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 yafunguye iduka yise « Lili kosmetik » mu Mujyi wa Kigali mu nyubako nshya ya MIC, nyuma afungura irindi mu Karere ka Rubavu.

Noneho ku wa 20 Mata 2018, Mukabatesi yaguye umushinga we afungura ‘Institut de Beauté’ , umushinga munini ugizwe n’ibice bibiri; urimo ikigizwe n’urwego rukora ibijyanye n’isuzuma ry’uruhu mbere yo kugira icyo rukorwaho, i cya kabiri kikaba ugukorera isuku n’ibindi uruhu ruba rusaba nyira rwo kubera impamvu zijyanye n’ikibazo cyihariye afite.

Mukabatesi yagize ati “Uruhu rwacu ruri mu byiciro bitatu. Hari abagira uruhu rw’amavuta (peau grasse), abagira uruhu rwumye (peau sèche) n’abandi bagira izo mpu zombie; bose iyo batugannye tumenya uko buri mubiri tuwuha ibikenewe kandi bijyanye n’ibikoresho byizewe bya kinyamwuga.”

Ubwo hatangizwaga iki Kigo cy’ubwiza, hanatumiwe Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, akaba ari na we wa mbere mu Rwanda wakorewe ibijyanye n’isuku muri iyi nzu, anahabwa impano yo kujya aza gusukurirwa uruhu igihe cyose abikeneye nta kiguzi.

Mukabatesi afatanyije uyu umushinga n’Umunya- Luxembourg, Gilbert Brambach, wiyemeje kugira ibikorwa byinshi bitandukanye mu Rwanda.

Amaduka ya Lili Kosmetic acuruza amavuta y’amoko atandukanye akorerwa i Burayi, mu Busuwisi no mu Bufaransa. Hari n’amavuta Mukabatesi yikorera nyuma yo kuyakorera ubushakashatsi yitwa « Lili Kosmetic » nyiri zina, afasha cyane abantu bagize ibibazo by’uruhu.

Mbere yo gufungura kandi Institut de Beauté muri Kigali, Mukabatesi yahaye amahugurwa abakobwa n’abahungu b’abanyarwanda kugira ngo ubwo bumenyi busakare kandi bukorwe neza n’abenegihugu ubwabo.

Lili kosmetik ikorera mu nyubako ya MIC (Muhima Investment Company), mu igorofa ya mbere, umuryango wa F 1-10.

Miss Iradukunda nawe yagannye 'Lili kosmetik'
Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane ari mu bitaweho na Institut de Beauté yafunguwe mu nyubako ya MIC
Mukabatesi Liliane nyir'amaduka yitwa « Lili Kosmetic » n'Umunya- Luxembourg, Gilbert Brambach bafatanyije umushinga
Butera Knowless nawe ni umukiriya wa 'Lili kosmetik'

Izindi nkuru wasoma: 1.Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi yashimye gushinga i Kigali iduka ry’amavuta y’i Burayi

[email protected]


Kwamamaza