Monaco Café yashyize igorora abifuza kureba imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza

Mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bazaba bahanze amaso imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza ikunzwe kurusha izindi, Monaco Café, yahisemo gufasha ab’i Kigali kuyirebera ahantu hatuje, bashobora kureba imikino myinshi icyarimwe kandi kuri televiziyo nini za rutura.

Iyi mikino izatangira saa 13h30 z’amanywa Crystal Palace yakira Southampton gusa amakipe y’ibigugu anafite abakunzi benshi mu Rwanda azakina saa 16h00 nka Liverpool izakira Burnley, Manchester City isure Watford naho mu mukino utoroshye Tottenham Hotspur izakire Swansea City saa 18h30.

Ku Cyumweru bizaba ari ibicika saa 14h30 Chelsea yakiriye Arsenal, Manchester United yakire Everton saa 17h00 iyi mikino yose ikazerekanwa muri Monaco Café.

Ubuyobozi bwa Monaco café bwatangaje ko “Umuntu uje kureba imikino muri Monaco Café, ahora agaruka kuko amashusho arihariye biba bimeze nkaho umuntu aba ari ku kibuga. Ikindi ni uko haba hari n’ibyo kunywa n’ibiribwa bitandukanye bituma umuntu aticwa n’inzara cyangwa inyota.”

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri Monaco Café wabasura aho bakorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Nyubako ya T2000 mu igorofa ribanza.

Wasura urubuga rwabo ari rwo www.monacocafe.net, ushobora no gusura paji yabo ya Facebook ari yo Monaco Café kuri instagram nabwo ni Monaco- Café-Rwanda. Wanabahamagara kuri 0733253788 ugahabwa ibisobanuro birambuye.

Arsenal na Chelsea ziheruka guhurira mu mukino wa gicuti ubanziriza shampiyona
Monaco Café yashyize igorora abifuza kureba imikino ya Shampiyona y’u Bwongereza

Kwamamaza