NetLink yahembye abahize abandi muri East African University Rwanda

Ku munsi wo gusoza amasomo muri kaminuza, byari ibyishimo by’uruhurirane kuri Kabwera Oliva na Bizimungu Japhet nyuma yo guhiga abo biganaga muri East African University Rwanda, bagashyikirizwa ibihembo n’ikigo gicuruza internet igezweho mu Rwanda, NetLink.

Ni mu muhango wo gutanga imyampabumenyi za mbere za East African Universtity Rwanda, wabaye ku Cyumweru tariki 28 ukwakira 2018 mu Karere ka Nyagatare.

Ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku barangije uko bari 109, umukobwa witwa Kabwera Oliva wahize abandi na Bizimungu Japhet wamuguye mu ntege, bahembwe na NetLink ibikoresho ngendanwa bitanga internet (mobile router)’ bizabafasha kuyikoresha ku buntu mu gihe cy’amezi atatu.

Kabwera yavuze ko yishimiye kuba agiye kujya akoresha umuyoboro wa 4G mu rugo, akamenya uko Isi imeze no kuvumbura ubundi bumenyi.

Ati "Biranshimishije cyane kuba ngiye kujya nkoresha internet yihuta cyane nibereye mu rugo iwacu, ndashimira cyane iki kigo kimpembye, mbizeza ko nzayikoresha neza nkunguka ubundi bumenyi buzamfasha kwiteza imbere."

Avuga ko ubusanzwe kubona internet aho batuye bitamworoheraga.

Umuyobozi Mukuru wa NetLink Gasore Lionel yavuze ko bifatanyije na East African University Rwanda bagamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi.

Ati "Ikindi ni ukugira ngo twegere abakiliya bacu kuko aba banyeshuri n’ababyeyi babo abenshi ari abakiriya bacu, tukaba twifuza gukomeza kwegera abakiriya bacu dusaba n’abandi banyarwanda kutugana ku bashaka gukoresha umuyoboro wa internet, turifuza kubafasha kugera ku iterambere mu buryo bwihuse."

Yemeza ko bafite gahunda yo kwegera abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bakabagezaho internet ya 4G ku giciro kiri hasi, kuko bifuza ko batera imbere babikesheje ikoranabuhanga.

NetLink yemerewe gukorera mu Rwanda mu 2015, ubu ifite intego yo kudabagiza abanyarwanda kuri Internet yihuta cyane, yaba inziramugozi cyangwa ikoresha imiyoboro yo munsi y’ubutaka izwi nka ‘fibre optique’.

Hejuru y’ibyo, iki kigo gitanga na serivisi za camera zikorana n’umuyoboro wa 4G, zizwi nka ‘CCTV Camera.’

Kabwera Olive wahize abandi yahembwe na NetLink internet y'amezi atatu
Umuyobozi Mukuru wa NetLink Gasore Lionel asaba abanyarwanda kubegera kuko ibiciro byabo biri hasi cyane
Kabwera yari yaherekejwe n'ababyeyi be mu muhango wo guhabwa impamyabumenyi
Bizimungu Japhet wabaye uwa Kabiri, avuga ko kubona internet bitamworoheraga ariko ubu agiye kuyifashisha yiteza imbere

Kwamamaza