Nyuma yo gutanga Ticket y’i Dubai, Umunyamahirwe uguze Tecno Spark azatsindira miliyoni zisaga 4Frw

Mu gihe habaga imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 20, Tecno Mobile yari yatanze poromosiyo ku muntu uguze Spark, Smartphone igezweho aho umunyamahirwe yahawe itite yo gutemberezwa i Dubai.

Mugwaneza Yvonne ni we wabashije gutsindira itike yo gutemberezwa i Dubai, anagenerwa buri kintu cyose gikenewe muri uru rugendo.

Ubu noneho hakomeje indi poromosiyo aho umunyamahirwe azatsindira akayabo miliyoni enye n’ibihumbi 46o y’u Rwanda.

Iyi poromosiyo Tecno yise RyoherwaWeek, igenewe gusa umuntu wese ugura TecnoSpark, yakundiwe cyane cyane uburyo ifotora amafoto meza, igiciro gito kibereye buri wese n’ibindi bikundwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Yatangijwe ku wa 22 Kanama, izasozwa ku wa 6 Ukwakira 2017.

Techo yatangaje ko umunyamahirwe uzabasha gutsindira icyo gihembo aguze ku mucuruzi waTecno uwo ariwe wese byibuze TecnoSpark imwe gusa, azahabwa ako kayabo ku wa 15 Ukwakira uyu mwaka.


Kwamamaza