Restaurant Veni Vidi yagabanyije ibiciro by’ibinyobwa bisembuye

Restaurant Veni Vidi imaze kumenyekana kubera sirivisi nziza, amafunguro yuje intungamubiri ndetse ikaba ifite umwihariko wo gushyira imbere ibyifuzo by’abayigana yagabanyije ibiciro by’ibinyobwa bisembuye.

Nk’uko izina ryayo ‘Veni Vidi’ riri mu Kilatini, ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Ngwino Urebe”, ribishimangira, ifite byinshi yihariye izindi restaurant zidafite bituma uwayigannye ayivuga imyato.

Umuyobozi wa Veni Vidi, Mwamini Delphine, yatangarije IGIHE ko muri iki gihe abantu binjiye mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bagabanyije ibiciro by’ibinyobwa bisembuye.

Ati “ Ibinyobwa bisembuye hafi ya byose tugiye kumara ukwezi twarabigabanyirije ibiciro. Ni uburyo bwo gufasha abantu gusoza umwaka neza barushaho gusabana kandi bitabasabye amafaranga menshi.”

Yakomeje avuga ko kandi bakomeje gutegura amafunguro yiganjemo umutsima w’amasaka, impungure, ibijumba, imyumbati n’amateke, nyuma y’uko benshi bagaragaje ko bibaryohera kandi bakaba bazi neza ko byuje intungamubiri.

Ati “ Abakiliya bacu turabazirikana ku buryo kuri buffet yacu hahoraho amafunguro ya Kinyarwanda, kugira ngo umuntu wese aze kwisanzura nkaho ari iwe mu rugo.”

Uretse amafunguro ya Kinyarwanda kandi Veni Vidi inategura ubugali busanzwe, kawunga, umunyigi, ukaba ushobora kubifatisha inyama y’inkoko, izisanzwe, iz’umwijima, ifi, isambaza cyangwa ikindi kimunogeye.

Ibi byose kandi biba biteguye ku buryo nta ngaruka bishobora kugira ku buzima, kuko hakoreshwa amavuta make kandi n’aho bishoboka ntibayashyiremo.

Veni Vidi inakorera ahantu hisanzuye hari amahumbezi, ku buryo uwahafatiye amafunguro adashobo ra kubuzwa amahwemo n’ubushyuhe.

Undi mwihariko w’iyi resitora ni uko umukiliya uguze ifunguro rya saa sita ahabwa ikinyobwa ku buntu, kugira ngo akomeze kuryoherwa kandi n’igogora rize kugenda neza.

Kwishyura kandi nabyo biroroshye kuko ushobora gukoresha telefoni igendanwa cyangwa amakarita atandukanye ya banki nka Visa na Mastercard.

Restaurant Veni Vidi iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car Free Zone mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank, ahateganye neza na Camellia Tea House.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka gusaba gutegurirwa ibyo ukeneye (commande) wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Imiterere yaho ituma abahafatira amafunguro batagira aho bahurira n'ubushyuhe
Muri Veni Vidi kandi bagira ibinyobwa by'uko butandukanye ushobora gufata igihe cyose ushakiye

Kwamamaza