Uburyo bwo gusukura intebe n’amatapi bwafashije benshi bazigurishaga zidashaje kubera umwanda

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bishimira uburyo bugezweho bwo gusukura intebe, amatapi, matola n’ibindi kuko byabafashije kudasesagura ngo babigurishe bidashaje, ari ukubera umwanda gusa.

Ni uburyo bwazanywe n’Ikigo cy’Isuku Great Bright Cleaners Co.Ltd, aho bakoresha imashini zigezweho mu gukora isuku ako kanya ndetse zigahita zinakamura ibikoresho byawe ukongera kubikoresha nta kibazo, mu masaha atatu.

Uwera Mahoro utuye muri Nyarugenge yatangaje ko yari amaze kugurisha intebe zo mu ruganiriro inshuro ebyiri ariko zidashaje, ahubwo ari uko zabaga zanduye kandi adafite aho bazimwogereza neza.

Ati “Ikigo Bright Cleaners nabonye ibikorwa byacyo kuri Facebook, mbona ko boza intebe mu buryo nari narabuze aho mbukura. Nahise mbahamagara kandi imashini zabo zoza neza, nta bizinga zisigamo kandi nyuma y’amasaha macye uhita wongera kuzikoresha zisa neza.”

Yavuze ko mbere n’iyo yahaga akazi abanyakiraka ngo bazogesheje ibifuka zahitaga zinuka kuko nta buryo bafite bwo kuzumutsa, bityo iki kigo kikaba cyaraziye igihe.

Munderere Bahati Joshua utuye i Remera mu karere ka Gasabo we yagize ati “ Mu byukuri iyo itapi yanduraga kwari ukuyibika, ukumva ko ntacyo uzongera kuyikoresha. Kuva namenya iyki kigo mu minsi mike ishize nishimiye ko ubu iwanjye haba hateguye neza kandi niyo umwana yamenaho igikoma, uhita ubahamagara bakayoza ndetse ukongera ukayitegura.”

Ubuyobozi bwa Great Bright Cleaners Co.Ltd, bugaragaza ko zimwe muri zserivisi butanga zari zikenewe cyane kuko wasanga nk’intebe, amatapi cyangwa matola byandura abantu bakabibika cyangwa se bakagura ibindi bishya kuko nta bundi buryo bafite bwo kubisukura.

Buti “Nka serivisi zo gusukura intebe, amatapi, matola wasangaga abantu babura uko babisukura, byamara kwandura bakabigurisha cyangwa bakabibika bakagura ibindi. Twazanye imashini zisukura zikanumutsa kandi zoroshya akazi ndetse abantu barimo kugenda babyishimira cyane.”

Si izo serivi gusa iki kigo cy’Isuku cya Great Bright Cleaners Co.Ltd gitanga, kuko basukura n’amakaro akongera gusa neza, gukora ubusitani no kuvugurura ubwashaje.

Iki kigo kinatanga abakozi b’isuku ku bigo bibakeneye cyangwa abantu ku giti cyabo.

Ubuyobozi buvuga ko akarusho bufite ari ugusanga abakiriya mu ngo zabo aho baherereye dore ko nk’intebe, matola, itapi biba bitoroshye ngo umuntu abijyane mu kinamba kuko kubigezayo byaba bihenze.

Great Bright Cleaners Co.Ltd ni ikigo cyemewe na RURA mu gutanga serivisi z’isuku, gikorera mu gihugu hose aho abakiriya bakeneye izo serivisi baherereye, ariko ivyicaro cyacyo kiri i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.

Ukeneye izi serivisi wabahamagara kuri 0789245135, 0735661506 cyangwa 0788356603.

Wanabandikira kuri [email protected], ukabakurikira kuri facebook kuri Great Bright Cleaners Co.Lt naho kuri twitter ni @CleanerGreat

Batunganya n'ubusitani
Intebe zawe iyo zanduye barazoza zikongera gusa neza nk'aho ari nshya
Iyi mashini yifashishwa mu gusukura intebe
Iyi mashini yifashishwa mu koza amakaro akongera gusa neza
Iyo mashini isukura itapi ndetse ikayumutsa
Iki kigo gikora n'ubusitani bugezweho

Kwamamaza