Uruganda rwa Kinazi rwumvise ibyifuzo by’abakiliya rugabanya ibiciro by’ifu y’ubugali

Nyuma y’igihe abakiliya basaba ko ibiciro by’ifu byagabanuka, Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Kinazi rwatangaje ko rwashyize mu bikorwa ibyifuzo byabo kugira ngo ibashe kugera kuri buri wese uyikeneye.

Ibi biciro bishya byatangiye gukurikizwa kuva tariki ya 15 Mutarama 2018; kuri ubu ikilo kimwe kiragura 750Frw harimo n’umusoro.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Kinazi Cassava Plant (KCP), Nsanzabaganwa Emile, yavuze ko iri gabanuka ry’ibiciro atari iry’akanya gato kandi ari ikintu bagiye bagaragarizwa n’abakunda ifu yabo ariko bakabangamirwa n’ibiciro.

Ati” Abakunzi b’ubugali turifuza ko bafata mu mafunguro yabo ubugali bwiza, buryoshye kandi bwujuje ubuziranenge batabangamiwe n’igiciro.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu ifu y’imyumbati ya Kinazi ari imwe mu zihendutse mu Rwanda, kandi kubera uburyo iyo uyitetse itubuka, ikilo kimwe cyayo kingana na 1.7Kg cy’ubugali busanzwe.

Uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’imyumbati rukayibyazamo iziri hagati ya 20 na 30 z’ifu buri munsi.

Uretse kuba ifu y’imyumbati ya Kinazi iboneka mu Rwanda hose, uru ruganda rufite abantu baruhagarariye muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu birimo u Bubiligi, u Bufaransa, u Butaliyani, Australia, Canada n’ibindi byo muri Afurika.

Ku bindi bisobanuro wagana ahacururizwa ifu y’imyumbati ya Kinazi hose cyangwa ukabasura ku rubuga www.kcp.rw .

Ifu y'imyumbati ikorwa n'Uruganda Kinazi Cassava Plant yabaganyirijwe ibiciro
Uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’imyumbati rukayibyazamo iziri hagati ya 20 na 30 z’ifu ku munsi
Umuyobozi Mukuru w'uruganda Kinazi Cassava Plant, Nsanzabaganwa Emile

Kwamamaza