Veni Vidi yatangije ’Happy hour’ ku binyobwa bya Bralirwa na Skol mu mpera z’icyumweru

Restaurant Veni Vidi ifite Bar ikunzwe mu Mujyi wa Kigali ku muhanda wa Car Free zone yashyizeho isaha y’igabanuka ry’ibiciro izwi nka ’Happy hour’ ku binyobwa bya Bralirwa na Skol.

Iyi serivisi izajya itangira gutangwa saa kumi n’ebyiri kugeza saa moya z’umugoroba mu mpera z’icyumweru aho abantu bidagadurana n’inshuti n’imiryango yabo bakaganira bari ahantu hatuje.

Umuyobozi wa Restaurant Veni Vidi and Bar, Mwamini Delphine, yatangarije IGIHE ko iyi gahunda igamije kuzirikana abakiliya bashaka ahantu hisanzuye bashobora gusohokera bakahafatira icyo kunywa n’ibiribwa.

Yagize ati “Dukunda ko mu mpera z’icyumweru abantu baba bafite umwanya bagafata ibinyobwa, bakaganira bishimye bareba n’uburyo icyumweru cyagenze. Niyo mpamvu twatekereje ko kuva ku wa Kane kugeza ku Cyumweru twagabanya ibiciro ku binyobwa bya Bralirwa na Skol kuva saa kumi n’ebyiri kugeza saa moya kugira ngo abakiliya bacu tubashimishe kuko nibwo baba babonye umwanya uhagije.”

Mwamini yakomeje avuga ko Bar ya Restaurant Veni Vidi yisanzuye umuntu akaba anahabona n’amafunguro atandukanye harimo n’ibiribwa byokeje.

Yagize ati “Ibiribwa byokeje nka brochette, ifi, inkoko, ibitoki, ibirayi n’ibindi bya fast food biba bihari kandi ku giciro cyiza. Ntabwo dushyiraho ibiciro bikanga abakiliya, turabasaba gusa kuza bakatugana bakirebera.”

Restaurant Veni Vidi and Bar iherereye ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru uzwi nka Car free zone mu gikari cy’ahahoze Urwego Opportunity Bank, inyuma yaho iduka rya Konka rikorera.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ushaka kubaha komande wabahamagara kuri nimero 0788595685.

Akabari ka Veni Vidi karimo ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye
Ibiciro ku binyobwa bya Bralirwa biba byagabanyijwe muri 'Happy Hour'
Ibinyobwa bya Skol nabyo biri muri Happy Hour
Restaurant Veni Vidi yimukiye mu gikari cya Urwego Opportunity Bank
Ushobora kuhafatira ikinyobwa unareba imikino yo hirya no hino ku Isi

Kwamamaza