BEGERE: Serivisi yihariye IGIHE yageneye ibigo byifuza kwegera abakiliya babyo mu minsi mikuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukuboza 2018 saa 02:21
Yasuwe :
0 0

IGIHE.com, Ikinyamakuru cya mbere gisomwa kurusha ibindi bikorera kuri Internet mu Rwanda, cyazanye serivisi yihariye yitwa ‘BEGERE’, igamije korohereza ibigo bito n’ibinini ndetse n’abantu ku giti cyabo kurushaho kwegera abakiliya muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka.

Kuva mu 2009 IGIHE yatangira, iri ku isonga mu binyamakuru byose bikorera kuri internet, binashimangirwa n’imibare igaragaza uko ibinyamakuru bisurwa mu Rwanda.

Imibare itangazwa n’Ikigo Mpuzamahanga cya Alexa gikora urutonde rw’uburyo imbuga za internet zikurikirana, igaragaza ko IGIHE.com iza ku mwanya wa gatatu mu gihugu.

Ni inyuma ya Google.com na Youtube [zombi za Google]. Usibye mu Rwanda, IGIHE.com kandi iza ku isonga mu binyamakuru bisurwa cyane mu Burundi no ku mwanya wa 8,057 mu mbuga za internet ziri ku Isi yose.

Mu bihugu bibamo Abanyarwanda, ibyinshi imibare y’abasura IGIHE iri hejuru kurusha ibindi bitangazamakuru. Nibura ku munsi, abantu barenga ibihumbi 100 ni bo basura IGIHE.

Ikindi kandi IGIHE imaze guhembwa ubugira gatatu nk’ikinyamakuru kiza ku isonga mu bikorera kuri internet gikunzwe kurusha ibindi, mu bihembo bitangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru buri mwaka.

Bisobanuye ko mu gihe umunyekanishije ibyo ukora wifashishije urubuga www.igihe.com, abantu ibihumbi babasha kubimenya kandi udahenzwe.

By’umwihariko muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka, IGIHE Ltd ari nayo ibarizwamo www.igihe.com yatekereje uburyo yarushaho gufasha abafite ibicuruzwa na serivisi bifuza kugeza kure, ibashyiriraho igabanyirizwa rya 30% binyuze muri gahunda yise ‘BEGERE’.

Ishami ry’Ubucuruzi muri IGIHE Ltd ritangaza ko ‘BEGERE’ yashyizweho mu rwego rwo korohereza ibigo byifuza kwitura abakiliya babyo no kubifuriza iminsi mikuru myiza, binyuze mu kubashyiriraho igabanyirizwa kuri serivisi n’ibicuruzwa.

Serivisi za IGIHE zagabanyirijwe ibiciro harimo inkuru zamamaza, gufata no gutunganya amashusho (videos), gukora inkuru ngufi zigizwe n’amashusho (Video documentary) no gukora amatangazo ari mu buryo bw’amajwi (audio).

Ukeneye ibindi bisobanuro wagana aho IGIHE Ltd ikorera mu mujyi rwagati mu nyubako yo kwa Ndamage mu igorofa ya kane, ahateganye neza na 2000 Hotel. Ushobora no guhamagara kuri +250788895953.

IGIHE ibahaye ikaze inabifuriza impera z’umwaka nziza!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza