Ishuri Henri Matisse rifite intego yo kuvumbura impano mu bana rigiye gufungura imiryango

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukuboza 2018 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Ishuri ry’incuke rya Henri Matisse, rizakoresha integanyagisho ishyize imbere gufasha abana kuvumbura impano bifitemo rigiye gufungura imiryango.

Ecole Maternelle Henri Matisse izigisha mu ndimi zose ariko hibandwa cyane ku Gifaransa, yakira abana bafite kuva ku myaka 2.5 kugeza kuri itanu.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe uburezi, Karabokandera Janvière, yavuze ko iri shuri ryashyizweho mu rwego rwo guteza imbere uburezi bufite ireme, bibanda kugufasha abana kwaguka bakabasha kwihangira udushya.

Ati “Henri Matisse n’ishuri rizafasha abana kwaguka mu mitekerereze, igihagararo n’imbamutima kandi bakabasha kwihangira utwabo dushya ku bufatanye n’imiryango baturukamo.”

Iri shuri rizibanda cyane ku gushishikariza abana kwiga bakora, binyuze mu bikorwa by’amaboko ndetse n’imikino itandukanye, ahazakoreshwa uburyo bw’imyigishirize bw’abahanga mu burezi Freinet na Montessori.

Ati “ Ni ukuvuga ko buri mwana yiga hakurikijwe umuvuduko we, ndetse agahabwa uburenganzira bwo gukoresha ubwenge bwe mu gusesengura ibintu runaka abifashijwemo n’umurezi uzaba uri kumwe nawe umunsi ku munsi.”

Nubwo amasomo azajya atangwa mu Gifaransa, Ishuri Henri Matisse ryashyizeho uburyo butuma abana babasha kumenya izindi ndimi zirimo Ikinyarwanda nk’ururimi rw’igihugu cyabo ndetse n’Icyongereza cyifashishwa mu nzego nyinshi.

Iri shuri ryatangiye kwakira abana bazatangira amasomo kuva tariki ya 6 Mutarama 2019, rifite ibikoresho n’imikino itandukanye ifasha abana kwiga indimi, imibare ndetse n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi.

Ati “ Ishuri ryacu ryakira abana bose nta n’umwe uhejwe, abarezi bacu bafite ubumenyi mu buryo bwo bwihariye mu kwita ku bana bose harimo n’abafite ubumuga, ndetse hari n’ibikoresho byemewe ku rwego mpuzamahanga.”

Abana baziga muri Henri Matisse bazaba bari mu byiciro bibiri birimo abiga bagataha saa sita, n’abagasigara ku ishuri aho bazajya bagaburirwa, bakaruhuka ndetse bagakora ibikorwa bituma bidagadura biga birimo kuvuga imivugo, kuririmba, gusoma ibitabo n’ibindi kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba batashye.

Uramutse wifuza kwandikisha umwana cyangwa kumenya byinshi kuri iri shuri wagana aho Ecole Maternelle Henri Matisse iherereye Kicukiro-Niboye hafi y’ahakorera MTN Rwanda, ku muhanda KK360 St 2.

Ushobora kandi kubahamagara kuri +250788690869 cyangwa +250788520178.

Abana basigara ku ishuri bateguriwe ahantu heza ho kuruhukira
Abana bazajya bagira umwanya wo gutegura no kwiga uturimo two mu rugo
Amakarita akozwe mu buryo bw'ibishushanyo afasha abana kurushaho kumenya imiterere y'aho batuye
Bafite ibikoresho bitandukanye bifasha umwana kunguka ubumenyi
Bafite ubwoko butandukanye bw'imikino igira uruhare mu gukangura ubwenge bw'umwana
Buri mwana wese ashobora kwisanga muri Herni Matisse bitewe n'uburyo bw'imyigishirize
Hari imikino y'abana b'abahungu n'abakobwa
Ibi bikinisho bizajya bigira uruhare mu myigire myiza y'abana
Ibyumba by'amashuri biragutse kandi bikoze ku buryo abana bose biga batuje
Igice kizajya gikorerwamo imirimo isaba amaboko
Igishushanyo cy'ubugeni cya Henri Matisse witiriwe iri shuri
Ikarita ifasha abana bato kumenya Isi
Imodoka z'ibikinisho z'ishuri rya Henri Matisse
Iri shuri rifite ikibuga cyisanzuye abana bashobora kwidagaduriramo
Iri shuri riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye
Muri Henri Matisse hari ibikinisho bitandukanye by'abana
n'ishuri rifite ibitabo byinshi bifasha abana kwidagadura kandi biga
Umuyobozi ushinzwe uburezi, Karabokandera Janvière

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza