Restaurant The FORK yateguye uburyo budasanzwe bwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukuboza 2018 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

The FORK, restaurant izwiho amafunguro afite umwihariko wa Kinyafurika na serivisi z’indashyikirwa mu gushyira abantu ibyo kurya aho bari (outside catering), yateguye uburyo budasanzwe buzatuma abantu basoza umwaka bafata amafunguro aryoshye kandi bitegeye ibishashi bizaba biturikira mu kirere cya Kigali.

The FORK ikorera Kimihurura mu nyubako ya Kigali Heights; itegura ubwoko bwose bw’amafunguro ariko yihariye mu gutegura azwi kandi akundwa cyane muri Afurika no mu Rwanda, arimo umunyigi na luombo.

Niba uteganya gusohokana n’abawe muri iyi minsi mikuru, The FORK ikwiye kuba amahitamo yawe ya mbere kuko ku itariki 25 Ukuboza n’iya 31 Ukuboza yaguteguriye amafunguro ya saa sita na nijoro adasanzwe kandi ku biciro bidasanzwe.

Iri funguro rya saa sita ryiswe ‘special lunch’, risanzwe ritegurwa na The Fork aho riba rigizwe n’isupu, ibanziriza ifunguro bigatuma igifu cyitegura kwakira, ifunguro nyamukuru ndetse n’imbuto, byose biba byateguwe mu buryo utapfa gusanga ahandi.

Muri izi mpera z’umwaka yifuje kwishimana n’abayigana igabanya ibiciro by’iri funguro aho guhera ku itariki 25 Ukuboza 2018 kugera ku ya 02 Mutarama 2019 rizaba rigurishwa 5500 Frw gusa.

By’umwihariko mu ijoro risoza 2018 rishyira 2019 ahakunze guturitswa ibishashi, The Fork iteganye neza na Kigali Convention Centre iki gikorwa cyo kwishimira umwaka urangiye no gutangira undi kibera, yiteguye gufasha abaziyagana kuwusoza neza birebera ikirere cya Kigali kizaba gishashagirana.

Ibi byose bakazabyishimira batanze amafaranga make kandi bari ahantu heza habereye gusohokera ku munsi nk’uwo, barya inyama biyokereje ziherekejwe n’ibinyobwa bitandukanye dore ko n’abakunzi b’ikawa batibagiranye.

Outside catering ya The FORK ni ntagereranywa

Uretse amafunguro anurira ashobora gufatwa umuntu yicaye muri restaurant, The FORK igira n’uburyo bwo gutekera ibirori bitandukanye birimo inama, ubukwe, isabukuru y’amavuko n’ibindi kandi bakabikugereza aho byabereye (outside catering).

Ubuyobozi bwa The Fork, buvuga ko iyi restaurant ari igisubizo kuko ubwoko bw’amafunguro yose wakwifuza babugutekera, kandi badakangwa n’ingano.

Buvuga ko "Bashobora gutekera abantu bagera ku 1000 kandi bakabagaburira bakishima. Ibikoresho bakoresha ni byiza cyane kandi bakugezaho ibyo wabasabye mbere y’igihe wabahaye kugira ngo umwanya w’amafunguro ugere byose biri ku murongo.”

Amafunguro ya The FORK imaze kwigaruria imitima y’abantu b’ingeri uhereye ku Banyarwanda ukagera ku baturutse ku mugabane w’u Burayi, Amerika na Aziya, anafite umwihariko wo kuba ategurwa mu biribwa byasaruwe mu murima uwo munsi.

The FORK ifite serivisi z’indashyikirwa mu gushyira abantu ibyo kurya aho bari (outside catering)
Bafite Brochette zahogoje bose
Muri The FORK uhasanga salade ya Avoka, inyanya n'ibindi
Abakunzi b'ikawa nta handi habanogera muri ibi bihe by'impera z'umwaka nko muri The FORK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza