Akanyamuneza ku bitabiriye igitaramo cy’amatsinda y’abahanga mu gucuranga i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Werurwe 2018 saa 10:04
Yasuwe :
3 3

Ijoro ryo ku wa Gatandatu ryasize ibyishimo ku mitima y’abakunda gusohoka by’umwihariko abaserukana n’abakunzi babo mu gitaramo cyabereye kuri Marriott Hotel binyuze mu ihangana ry’amatsinda atatu ahurije hamwe abacuranzi b’abahanga i Kigali.

Iki gitaramo cyiswe Marriott Hotel’s Battle of The Bands cyabaye guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2018 kugeza hagati mu ijoro. Abacyitabiriye bacurangiwe n’amatsinda atatu akomeye y’abacuranzi b’abahanga i Kigali arimo Best Beat Band, Micho Band ndetse na Neptunez Band.

Ni ibirori byari biteguwe mu buryo bwimika ibyifuzo by’abakunzi b’umuziki babyitabiriye kuko buri tsinda mu yacuranze ryahawe isaha yose mu muziki w’ubutaruhuka hanyuma bo bakihitirimo iryahize andi mu kubaryohereza no kubaha umuziki ubyinitse kandi uyunguruye.

Uraranganyije amaso mu bitabiriye iki cyari giteguwe ku nshuro ya mbere, wabonaga ibinezaneza kuva gitangiye kugeza gihumuje. Nta tsinda na rimwe ryacuranze ngo ntibinyure abarireba nubwo ku musozo byabaye ingorabahizi kwemeza iryahize andi bitewe n’ubuhanga bwagaragajwe na Micho Band ndetse na Neptunez Band.

Iki gitaramo cyatangiye bukigoroba. Abari bageze mu cyumba cya Marriot Hotel bacurangiwe na Best Beat Band yabimburiye andi matsinda. Aba binjije benshi mu mwuka wo gutarama binyuze mu ndirimbo bacuranze zirimo "Strength of a Woman" ya Shaggy, mu mujyo w’ukwezi kwahariwe umugore.

Iri tsinda ryabimburiye andi ryakurikiwe na Micho Band yamenyekanye cyane mu gucurangira abahanzi bitabira Primus Guma Guma Superstar mu myaka itanu yikurikiranya. Aba berekanye umwihariko n’uburambe, bakirigise imirya y’inanga, umurishyo bawuhata ingoma, ariko berekanira umwihariko mu guhitamo indirimbo zishimirwa na benshi.

Iri tsinda ry’abacuranzi bakomeye ry’umunyamuziki witwa Micho Marcel ryagaragaje ubuhanga bwanyuze abitabiriye Battle of the Bands mu ndirimo zirimo "Grenade", ya Bruno Mars; "I Want To Know What Love Is", ya Foreigner; "Iron Lion Zion", ya Bob Marley na "Mirrors" ya Justin Timberlake.

Bishimiwe bikomeye mu ndirimbo z’umudiho wa gakondo y’u Rwanda zirimo "Nyaruguru" ya Massamba Intore ndetse benshi batangira kubyina.

Neptunez Band yageze ku rubyiniro saa tatu n’iminota 40 icuranga mu gihe cy’isaha imwe nta kuruhuka. Iri tsinda risanzwe rimenyerewe mu birori bya Kigali Jazz Junction ryishimwe cyane mu ndirimbo ryacuranze ryifashishije umwimerere wa Jazz na Blues. Abarigize na bo banyuzagamo bakerekana ubuhanga mu kuririmba indirimbo zakanyujijeho n’izigezweho.

Ryacuranze indirimbo zirimo "Side to Side" ya Ariana Grande na Nicki Minaj; "One Love" ya Bob Marley; "Joromi" ya Simi; "Face to Face" ya Charly & Nina; "Nyota Yako" ya TID; ndetse bunamira Radio Mowzey muri "Nakudata" ya Goodlyfe na Omulangira Ssunna. Aba nabo bagaragaje ubuhanga mu ndirimbo zirimo na gakondo aho baririmbye "Genda Rwanda Uri Nziza" ya Orchestre Impala.

Igitaramo gihumuje umuyobozi wa gahunda yasabye abacyitabiriye gutoranya itsinda ryahize andi mu gucuranga neza, benshi bahanitse amajwi bavuga mu izina iryo bashyigikiye ku bwiganze bw’amajwi Neptunez Band itorwa n’abakunzi b’umuziki bari bateraniye muri Marriott Hotel.

Marriott Hotel yafunguwe ku mugaragaro ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2016, kuva icyo gihe usibye gutanga serivisi z’amahoteli na restaurant, inakira ibikorwa bitandukanye bikomeye mu myidagaduro i Kigali ariko ikanagaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere umuryango nyarwanda birimo gukora igikorwa cy’umuganda, kwishyurira abatishoboye mituweli, gusura abarwayi n’ibindi.

Abasohokanye muri ibi birori bataramiwe baranyurwa
Bafata agafoto k'urwibutso
Banyuzwe n'umuziki n'amafunguro yo muri Marriot Hotel
Barafata 'Selfie'
Benshi bafataga amafoto azabibutsa umugoroba mwiza bagiriye kuri Marriott Hotel
Bishimiye ibihe bagiriye kuri Marriot Hotel i Kigali
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe cyane
Iri tsinda ryanyuze benshi
Umuririmbyi wa Micho Band
Umuziki w'abakundanye n'abakunda kubyina wasusurukije benshi
Uwanyurwaga n'umuziki wacuranzwe yabigaragazaga abyina
Uyu muririmbyi wa Neptunez Band yanyuze benshi mu ndirimbo 'Side to Side' ya Ariana Grande na Nicki Minaj
Yagaragaje ubuhanga budasanzwe kuri gitari
Yanyuzagamo akajya mu bafana kubaha ibyishimo
Yanyuzwe by'ikirenga kubera umuziki w'amatsinda yacuranze
Yerekanye ubuhanga bw'imbonekarimwe kuri 'Saxophone'
Micho Band igeze ku ndirimbo za kinyarwanda byanyuze benshi babigaragaza babyina gakondo
Micho Band yerekanye umwihariko wo kuririmba indirimbo zishimiwe
Neptunez Band yishimiwe
N'urubyiruko rwari ruhari ku bwinshi
Raphael uvuza ingoma muri Neptunez Band
Umuririmbyi Peace Jolis ari mu bitabiriye iki gitaramo

[email protected]

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza