Kigali Marriott yakirije abayigana amafunguro akomoka muri Brazil

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Werurwe 2018 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurushaho kunezeza abayigana, Kigali Marriot Hotel yashyize igorora abakunda amafunguro akomoka muri Brazil, aho kuwa gatatu yabateguriye indyo ndetse n’ibinyobwa bisanzwe biribwa muri icyo gihugu.

Abitabiriye ibi birori byari byiswe ‘Mardi Gras’, bakiriwe na Soko Restaurant ya Marriot isanzwe izwiho gutegura amafunguro yo mu Bubiligi, u Buhinde, Turikiya, Afurika ndetse n’ahandi.

‘Mardi Gras’ ni ibirori bikomeye byizihizwa mu bihugu birimo Brazil ndetse n’ibindi byiganjemo ibyo muri Amerika y’Epfo. Ukunze kwizihizwa mbere yo gutangira igisibo kibanziriza umunsi mukuru wa pasika.

Kuva 2isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abitabiriye ‘Mardi Gras’ bariye amafunguro atandukanye arimo imigati, inyama ndetse banywa n’uruvange rw’ibinyobwa (cocktails), bitegurwa cyane mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo.

Umuyobozi ushinzwe restaurant muri Marriot hotel, Kunal Amit, yabwiye IGIHE ko gutegura ibirori nk’ibi biri muri gahunda yabo igamije kugaburira abayigana amafunguro atandukanye, bakabarinda guhora barya ibintu bimwe.

Ati “ Iki gihugu (u Rwanda) kigenda gitera imbere, kugeza ubu maze kubona ba mukerarugendo benshi baza; rero n’ubagaburira amafunguro ya Kinyafurika gusa, nta kabuza bazayarambirwa ndetse banakumbure iby’iwabo. Amafunguro ya Kinyafurika no muri Brazil iyo uyahuje uba ubona ari byiza, kandi ibi n’ibintu abantu bakunda.”

Yakomeje asobanura ko ubundi ugenzuye neza usanga amafunguro yo muri Brazil, ari uruhurirane rw’aya Kinyafurika ndetse n’u Burayi binatuma benshi bayakunda.

Ati “ Ubu ni uburyo bwo kunga ubumwe, no kwizihiza imico itandukanye. Ushobora kurambirwa guhorera amafunguro amwe. Rimwe na rimwe uba ugomba kwizihiza ikintu runaka, kugira ngo abantu bishimire kuza hano kwirebera ibitandukanye n’ibyo bari bamenyereye. Iyi niyo mpamvu iri joro turi mu birori.”

Umutetsi mukuru wungirije wa Kigali Marriot, Awanish Joshi, yavuze ko muri ibi birori bya Mardi Gras, bokeje inyama mu buryo busanzwe bumenyerewe muri Brazil, ndetse banakoresha ibirungo byaho.

Ubuyobozi bwa Marriot buvuga ko buri byumweru bibiri butegura ibikorwa nk’ibi, mu rwego rwo gutuma abayigana barushaho gusobanukirwa byinshi ku mafunguro ategurwa mu bice bitandukanye by’Isi.

Abitabiriye ‘Mardi Gras’ bahawe inyama zokeje nkuko bikorwa muri Brazil
Hari hateguwe ibinyobwa bitandukanye bimenyerewe muri Brazil
Ababyifuza banakorerwaga Coctail zitandukanye
Hari hateguwe ubwoko butandukanye bw'ibiribwa
Hari kandi n'ubwoko butandukanye bw'imigati
Imboga ziba ziteguwe mu buryo bwihariye
Imbuto nazo zari zateguwe hakurikijwe uko abatuye muri Brazil babigenza
Imbuto zari zateguwe mu buryo budasanzwe bumenyerewe
Inyama bazokeje bakurikije uko Abanya-Brazil babikora
Umutetsi Mukuru wungirije wa Kigali Marriot, Awanish Joshi
Umwe mu batetsi ba Kigali Marriot asobanura ibijyanye n'amafunguro bateguye

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza