Kigali Marriott yasobanuye imikorere ya Saray Spa inagabanya ibiciro bya serivisi zayo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha akamaro ka serivisi zo kugorora, kunanura no gukoresha umubiri imyitozo, zizwi nka ‘spa treatments’, Kigali Marriott Hotel yakiriye abifuza kumenya byimbitse ibikorerwa muri Saray Spa.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu kuva saa ine za mu gitondo kugeza saa Kumi, muri Saray Spa ya Kigali Marriott.

Mu kiganiro na IGIHE, Nkurunziza Christa ukora muri Saray Spa yavuze ko muri serivisi batanga harimo; gukandakanda umubiri (massage), kuwuruhura hifashishijwe ubushyuhe ari byo byitwa ‘sauna’ na ‘steam’, siporo zifashishije ibyuma (Gym) n’ibindi.

Ati “Umuntu uje utugana tumuha serivisi bitewe n’icyo yifuza kugera ho. Hari igihe umuntu aza arushye ku mubiri, yumva ananiwe mu mutwe cyangwa fite ikibazo cy’umugongo, bose tubafasha bitandukanye.”

Uretse ibisobanuro, abitabiriye iki gikorwa bakirijwe amafunguro n’ibinyobwa bitandukanye ndetse bahabwa amahirwe yo gukoresha ubwogero (piscine), ku buntu.

Abanyuzwe bagahitamo kwishyura izi serivisi za Spa bashyiriweho igabanyirizwa, aho nka gym bakurirwagaho 20% by’asanzwe yishyurwa.

Umuyobozi muri Kigali Marriott, Yulia Bogdanova, yasobanuye ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kumenyekanisha izi serivisi, ariko bakabikora mu buryo buvanze no kwidagadura.

Ati “ Turifuza kuba ahantu abantu bashobora kwifuza kwirirwa ku minsi y’abo y’ikiruhuko, dufite ibintu byose ushobora gukenera. Ikindi hafi hari resitora ku buryo umaze kuruhura umubiri ashobora kwifatira ifunguro ashaka. ”

Muri iki gikorwa cyasojwe na Yoga yakozwe ku buntu, Kigali Marriott yafatanyije n’Uruganda Aqua Rwanda rukora imibavu mu bimera na Kasha ikora ubucuruzi bw’ibikoresho by’isuku ya bagore binyuze kuri Internet.

Muri Saray Spa ya Kigali Marriott, ahatangirwa serivisi zijyanye no kugorora imitsi no kuruhura umubiri, hari ikipe y’abahanga n’ibikoresho bihagije biri ku rwego mpuzamahanga bituma batanga serivisi za spa zihariye, ziherekezwa n’icyumba cyo kuruhukiramo ku barangije kwitabwaho.

Abantu b'ingeri zitandukanye bari bafite amatsiko yo kumenya byinshi muri Saray Spa
Abitabiye uyu munsi wo kumenyekanisha serivisi za Saray Spa babonye amahirwe yo kujya muri piscine ku buntu
Bari bateguye amafunguro n'ibinyobwa bitandukanye
Habaye n'umwanya wo gukora Yoga ku buntu
Hari amafunguro y'ubwoko butandukanye kandi ku buntu
Hari kandi na bimwe mu bikoresho byifashishwa muri Saray Spa bifasha uruhu gukomeza kumera neza
Ibyo kunywa no kurya kuri uriya munsi byari ubuntu
Imibavu ya Aqua Rwanda ikorwa mu bimera nayo yari iri kugurishwa ku giciro kiri hasi
Kigali Marriott hotel ni ahantu heza ushobora kumara amasaha yawe y'ikiruhuko
Kigali Marriott kandi inafatanya n'Ikigo SOS Children's Village cyita ku bana b'impfubyi
Kuri Piscine naho haba hateguye neza
Nkurunziza Christa ukora muri Saray Spa yavuze ko baguha serivisi zitandukanye zigamije gutuma umubiri wawe urushaho kugubwa neza
Saray Spa igufasha kugorora imitsi ugashira amavunane
Uje muri Saray Spa afite abana, bemererwa kujya muri piscine nta kindi kiguzi atanze
Umukozi wa Aqua Rwanda yasobanuraga byinshi ku bigize iyi mibavu ikorerwa mu gihugu
Umuyobozi muri Kigali Marriott, Yulia Bogdanova asobanura ibirebana na serivisi zihariye zitangirwa muri Saray Spa
Umwe mu bitabiriye iki gikorwa asobanurirwa ubwiza bw'imibavu ya Aqua Rwanda ikozwe mu ndimu n'ibindi bimera biboneka mu gihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza