Kigali Marriott yasoje icyumweru cyahariwe abakiliya ibashimira mu buryo bwihariye

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 18 Ugushyingo 2018 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Kigali Marriott Hotel yasoje icyumweru mpuzamahanga cyahariwe abakiliya ibashimira kuba barahisemo gukorana nayo, ndetse ibagenera impano zitandukanye zirimo no kujya kuyiruhukiramo.

Ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe abakiliya byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018.

Ni ibirori byaranzwe no kwakira no gusangira hagati y’abakorana na Kigali Marriott mu byiciro bitandukanye birimo abatwara ba mukerarugendo, ababashakira aho kurara n’ibindi.

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Marriott, Victoria N.Obiakor, yatangarije IGIHE ko iki ari igikorwa kiri muri gahunda ya Marriott International mu rwego rwo gushimira abakiliya bakorana nayo muri hoteli zayo ziri hirya no hino ku Isi.

Ati “Mu Cyumweru gishize twagiye hirya no hino dusanga abakiliya bacu, tubashimira binyuze mu mpano, amafunguro ya mu gitondo ku buntu n’inyandiko z’ishimwe. Uyu mugoroba ni umusozo w’ibyo twakoze dushimira abakiliya bacu bakomeje gukorana natwe no kutumenyekanisha.”

Yakomeje avuga ko uyu wabaye umwanya mwiza wo kubereka udushya babafitiye mu birebana no gutegura inama zihutirwa, n’uburyo bahora biteguye kubagezaho serivisi nziza.

Aparna Ramakrishnan ukora mu kigo Rickshaw Travel gikora mu bijyanye n’ingendo, yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri yitabiriye ibirori byateguwe mu rwego rwo gushimira abakiliya ba Kigali Marriott, aho ahamya ko ari gahunda nziza igamije kugaragaza ko bishimira uburyo bakorana.

Yakomeje avuga ko benshi mu bakorana n’ikigo akorera bishimira gucumbika muri Kigali Marriott, kuko uretse kuba ari hotel yubatse ahantu heza inafite serivisi ziri ku rwego rwo hejuru.

Umuyobozi Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RwandAir yanateye inkunga iki gikorwa, Audrey Kazera, yagaragaje ko bahisemo kugira uruhare mu gikorwa nk’iki kuko usanga cyitabiriwe n’abantu basanzwe bakorana n’iyi sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege.

Ati “Hoteli zigira uruhare mu mikorere myiza yacu kuko uretse abantu batashye mu gihugu, abantu bose baje mu gihugu yaba ba mukerarugendo, abaje mu bikorwa by’ubucuruzi iyo bageze hano bakenera aho kuba. Gukorana na hoteli birimo inyungu ku mpande zombi kuko dutwara abantu nazo zikabacumbikira.”

Abantu batandukanye bitabiriye ibi birori ngarukamwaka byiswe “Global Customer Appreciation Cocktail’ bagize amahirwe yo gutsinda ibihembo bitandukanye birimo amafunguro muri Kigali Marriott Hotel, kuharukira amajoro abiri, tike z’indege zatanzwe na RwandAir na serivisi ziruhura umubiri zitangwa na Saray Spa.

Abakozi ba Kigali Marriott nabo bari bashimishijwe no gusabana n'abakiliya b'iyi hoteli iri mu zikomeye mu Rwanda
Abakozi b'Ishami rishinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Marriott hotel
Abitabiriye ibi birori bagize umwanya wo kumenyana no kuganira
Akanyamuneza kari kose ku bakorana na Kigali Marriott umunsi ku munsi
Bamwe mu bakozi ba RwandAir bari batumiwe muri ibi birori
Icyumba cyabereyemo ibirori byo gusoza icyumweru cyahariwe gushimira abakiliya ba Kigali Marriott
Kigali Marriott yari yateguriye abakiliya bayo amafunguro atandukanye
Ibi birori Kigali Marriott yabiteguye mu rwego rwo kwereka abakiliya bayo ko iha aagaciro kuba ariyo bahisemo
Lion Imanzi niwe wayoboye ibi birori
Lion Imanzi usanzwe ari n'umuhanzi wibanda kuri Raggae yanacishagamo akaririmba
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Marriott, Victoria N.Obiakor, yatangaje igikorwa nk'iki kibera muri hoteli zose za Marriott International
Uyu ibyishimo byamusabye nyuma yo gutsindira itike y'indege ijya Nairobi
Uyu nyuma yo gutsindira igihembo yabazwaga uko abyakiriye
Uhereye iburyo: Victoria N.Obiakor na Kazera Audrey Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri RwandAir

[email protected]

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza