Marriott Kigali yeretse abayigana umwihariko w’amafunguro ategurwa mu Bufaransa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Werurwe 2018 saa 07:38
Yasuwe :
6 3

Mu gihe ikomeje gahunda yayo yo gushimisha no guha abayigana amahirwe yo gusogongera ku mwihariko w’amafunguro ategurwa mu bihugu bitandukanye, mu mpera z’icyumweru dusoje Kigali Marriot Hotel ifatanyije n’umutetsi wabigize umwuga, Elis Bond, bateguriye abahasohokera indyo zitandukanye zikunzwe mu Bufaransa.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nibwo Bond usanzwe utuye mu Bufaransa, yabanje gutekera abafatira amafunguro yabo muri Restaurant Soko ya Marriot, mu gikorwa cyiswe ‘Largest Dinner’, cyakozwe n’ama-restaurant asaga 3000 hirya no hino ku isi.

Ntibyarangiriye aho ariko kuko ku wa Gatandatu, uyu mutetsi ukiri muto ariko ugaragaza ubuhanga budasanzwe yafashije abagana Marriot kugira umunsi utazibagirana, aho yabateguriye amafunguro asanzwe akunzwe mu Bufaransa, ndetse n’aya Kinyafurika akarushaho kuyongerera uburyohe yifashishije ibiribwa bitandukanye.

Aganira na IGIHE, Bond yavuze ko yaje mu Rwanda kugaragariza abahatuye n’abahasura umwihariko w’amafunguro yo mu Bufaransa, ariko akaboneraho no kwiga byinshi ku ya Kinyafurika kugira ngo nayo azabashe kuyamenyekanisha.

Ati “Umwihariko wanjye ni uruhurirane rw’amafunguru. Nkoresha amafunguro ya Kinyafurika nkayavanga n’andi mpuzamahanga. Urugero, uyu munsi nakoze ‘Saka-Saka’, amababi y’imyumbati inaha bita ‘isombe’, nongeramo spinach ndetse nongera n’imbuto za voka (avocat), kugira nyongerera uburyohe, ndetse irusheho gusa icyatsi.”

Bong ufite imyaka 26 gusa ariko akaba amaze kugira uburambe bw’imyaka icyenda ari umutetsi wabigize umwuga, avuga ko ari gukora umushinga yitezeho ko uzasiga amafunguro ya Kinyafurika muri 50 ya mbere ku Isi.

Yagize ati “Naje no kwiga ibijyanye n’indyo ziteguye Kinyarwanda. Ese kuki tutagira amafunguro ya Kinyafurika muri 50 ya mbere ku isi? Niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kuza mu Rwanda kugira ngo nongera mu mafunguro ntegura, indyo igaragaza u Rwanda. Guhuza amafunguro atandukanye ndabikunda cyane kandi nibyo nkora, nishimira kandi gusangiza abandi ubumenyi mfite.”

Yakomeje avuga ko yifuza kumara nibura amezi abiri mu Rwanda kugira ngo amenye neza uko bategura amafunguro Nyarwanda, ngo azagende yereke abandi ko n’Abanyarwanda bafite umwihariko.

Kuva mu mezi ashize Kigali Marriot yagiye igaragaza umwihariko w’amafunguro ategurwa mu bihugu bitandukanye birimo u Butaliyani, Turikiya, Brazil, ndetse n’u Bubiligi.

Iyi hotel y’inyenyeri eshanu ibarizwa muri Marriott International yafunguye mu 2016, imaze kwigaragaza nk’ahantu wasanga amafunguro yihariye, imyidagaduro ndetse na serivisi zidasanzwe.

Bond avuga ko yifuza kumenyekanisha amafunguro ya Kinyafurika ku Isi
Elis Bond, umutetsi w'Umufaransa wabigize umwuga yateguye amafunguro yihariye akundwa mu Bufaransa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza