Umutetsi wa Marriott yegukanye igihembo cyo guteka neza mu karere

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Sindayigaya Ramadhan ukora akazi ko guteka muri Marriott Hotel aho benshi bamuzi nka Chef Rama yahize abandi mu irushanwa ryo guteka ritegurwa n’Ikigo Gorilla Highlands, giteza imbere ubukerarugendo mu Karere.

Iri rushanwa rizwi nka Gorilla Highlands Silverchef ryabaye ku wa 28-29 Mata muri Marriott Hotel, ryitabiriwe n’abatetsi 16 b’umwuga barimo abo mu Rwanda umunani, barindwi baturutse muri Uganda n’umwe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Buri mutetsi yagiye ahabwa ibiribwa bitandukanye agasabwa gutegura ubwoko bubiri bw’amafunguro, ni ukuvuga agenewe abarya inyama, n’abatazirya. Buri wese yamenyaga ibyo agomba kwifashisha ageze mu gikoni.

Nyuma yo guhatana ku wa Gatandatu, aho abakemurampaka bafashe umwanya wo kumva uburyohe bw’amafunguro yateguwe na buri wese, ku cyumweru hatangajwe uwatsinze, umwanya wegukanwe na Sindayigaya Ramadhan.

Mu kiganiro na IGIHE, Sindayigaya usanzwe ari umutetsi wungirije muri Marriott Hotel aho yibanda ku mafunguro y’Abataliyani yavuze ko yari yizeye gutsinda, kandi uretse ishimwe yahawe ahamya ko ari n’inzira yo kumenyekana.

Ati “Aya marushanwa adufasha kugenda duhura n’abandi batetsi hirya no hino tukamenyana, anatwungura ubumenyi kuko hari icyo uba utakoze neza ukigira kuri mugenzi wawe, ikindi atuma umuntu arushaho kumenyekana kuko aba yitabiriwe n’abantu benshi.”

Umuyobozi wa Gorilla Highlands, Miha Logar, yavuze ko iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane, ariko akaba ari ubwa mbere ribereye mu Rwanda rigamije guhuriza hamwe abatetsi n’abandi bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo muri ibi bihugu bitatu kugira ngo barusheho guhuza imbaraga.

Logar avuga ko nubwo buri gihugu kigiye gifite ibikorwa byacyo byihariye bijyanye n’ubukerarugendo byose bikaba bihuriye ku ngagi, guhuriza hamwe u Rwanda, Uganda na Congo bizatuma akarere karushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu buri wese akwiye gusura.

Nyuma y’irushanwa ryahuje abatetsi babigize umwuga Sindayigaya waritsinze agahembwa kuzatemberezwa muri Pariki ya Bwindi muri Uganda, hanabayeho kurushanwa hagati y’abana bafite guhera ku myaka itanu kuzamura.

Abitabiriye iki gikorwa nabo bahabwaga amahirwe yo kumva uburyohe bw'amafunguro yateguwe
Abitabiriye iki gikorwa nabo bahabwaga amahirwe yo kumva uburyohe bw'amafunguro yateguwe
Ifunguro ryateguwe na Chef Ramadhan wegukanye umwanya wa mbere
Sindayigaya Ramadhan niwe wegukanye iri rushanwa ahigitse abandi batetsi 15
Umutetsi yafataga umwanya wo gusobanuirira abagize akanama nkemurampaka ubwoko bw'amafunguro yateguye n'impamvu
Umuyobozi wa Gorilla Highlands, Miha Logar

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza