00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Qatar2022: U Bubiligi bwatsinze Canada mu mukino bwarushijwemo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 12:17
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi ibifashijwemo na Michy Batshuayi yatsinze Canada igitego 1-0 mu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2022.

Uyu mukino wihariwe cyane na Canada ariko amahirwe asekera u Bubiligi, ikipe yanahabwaga amahirwe mbere y’uko utangira. Wabereye kuri Ahmad bin Ali Stadium, iherereye mu Mujyi wa Al Rayyan.

Canada ni yo yinjiye mu mukino mbere ndetse ku munota wa 10, yabonye penaliti yatewe na Alphonso Davies ariko Umunyezamu w’u Bubiligi, Thibaut Courtois, ayikuramo.

Yabonetse nyuma y’ishoti ryatewe na Taylor Buchanan, rigakora ku kuboko kwa Yannick Carrasco w’u Bubiligi.

Iyi kipe yakomeje gusatira u Bubiligi ari na ko igerageza amahirwe imbere y’izamu ariko kunyeganyeza inshundura birananirana.

Igice cya mbere kigana ku musozo ni bwo u Bubiligi bwafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Michy Batshuayi ku munota wa 44 nyuma y’uburangare bw’ab’inyuma ba Canada batahagaze neza.

Batshuayi yanyeganyeje inshundura z’izamu ryari ririnzwe na Milan Borjan nyuma y’umupira muremure yahawe na Toby Alderweireld.

Uyu Mubiligi w’imyaka 29 ukinira Fenerbahçe yo muri Turikiya yatsinze igitego cye cya 27 mu mikino 49 amaze gukina, ararushwa ibitego bitandatu na Joseph Mermans, umaze gutsindira u Bubiligi ibitego byinshi.

Canada itozwa na John Herdman, uyu wanajyanye ikipe y’abagore y’iki gihugu mu Gikombe cy’Isi, yakoresheje amayeri menshi afasha ikipe ye gusatira ariko kuboneza mu izamu biragorana.

Uburyo bumwe mu bwari bwabazwe ni aho Alistair Johnston yateye ishoti rikomeye ariko Thibaut Courtois arikuramo.

Umukino ugana ku musozo, Rutahizamu wa Canada, Cyle Larin, yateye umutwe wakuwemo na Courtois habura iminota 10 ngo urangire.

Nubwo yatsinzwe, Canada yakinnye umukino w’amateka kuko yaherukaga mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi mu myaka 36 ishize.

Kapiteni w’iki gihugu, Atiba Hutchinson, yanawandikiyemo amateka kuko yabaye umukinnyi ukuze [utari umunyezamu] mu Gikombe cy’Isi wagaragaye mu mukino ku myaka 39 n’iminsi 288.

Umukino wahuje u Bubiligi na Canada, wanasize Umunyezamu wabwo Thibaut Courtois, aciye agahigo ko kunganya na Jan Ceulemans imikino 23 mu marushanwa mpuzamahanga.

Umutoza w’u Bubiligi, Roberto Martinez, yavuze ko umukino na Canada wari ukomeye cyane.

Ati “Canada yaturushije mu byo twashakaga gukora. Nishimiye ko twatsinze umukino. Kuri njye intsinzi ni ingenzi kurusha gukina neza.’’

Herdman utoza Canada yishimiye uko abakinnyi be bitwaye mu kibuga ariko ashimangira ko amanota atatu aba akenewe.

Ati “Twari dufite amahirwe yo kuyobora itsinda, yari intego yacu ariko ntitwayigezeho.’’

U Bubiligi ni bwo buyoboye Itsinda F nyuma yo gutsinda umukino wabwo wa mbere mu gihe Croatia yanganyije na Maroc 0-0.

Ni ku nshuro ya kabiri Canada yitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi. Ubwa mbere yatakaje imikino itatu ndetse nta gitego yinjije ubwo iherukamo mu 1986, icyo gihe irushanwa ryabereye muri Mexique.

Canada itegereje umukino uzayihuza na Croatia ku Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo 2022 kugira ngo ishake inota n’igitego cya mbere mu Gikombe cy’Isi.

U Bubiligi bwo buzakina na Maroc busabwa gutsinda kugira ngo bukomeze muri 1/8 cy’irangiza.

Alphonso Davies yipfutse mu maso nyuma yo guhusha penaliti
Michy Batshuayi yishimira igitego yatsindiye u Bubiligi ku munota wa 44
Kevin de Bruyne usanzwe ukinira Manchester City yo mu Bwongereza ari mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y'Igihugu y'u Bubiligi
Kevin de Bruyne aganira n'Umutoza we Roberto Martinez
Thibaut Courtois yirambuye akuramo umupira w'umutwe watewe na Jonathan David
Abakinnyi b'u Bubiligi bishimira intsinzi yabonetse ivuye kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .