Uyu muhanzi uri mu bagezweho ni we waherekeje Cogebanque muri Tour du Rwanda 2022, irushanwa rizenguruka igihugu ku mukino w’amagare.
Cogebanque imaze imyaka isaga 20 itanga serivisi za banki mu Rwanda aho yahinduye ubuzima bw’abayigana. Iyi banki yari mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2022 ndetse ni yo yahembye umukinnyi uzamuka cyane kurusha abandi, igihembo cyegukanywe na Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo.
Tour du Rwanda yakinwe ku wa 20-27 Gashyantare 2022, yegukanywe n’Umunya-Erythrée Natnael Tesfazion ukinira Drone Hopper Androni Giocatolli yo mu Butaliyani.
Aho iri rushanwa ryasorezwaga mu duce dutandukanye, Platini yarahataramiraga ndetse agasangiza abahatuye serivisi z’imari bashobora kubona muri Cogebanque.
Inama ze zibanze ku buryo bwabafasha kugera kuri serivisi z’imari mu rugendo biyemeje rugana ku iterambere.
Uyu muhanzi yasangije abakunzi b’ibihangano bye n’Abaturarwanda muri rusange amahirwe yabafasha kugendana na serivisi z’imari zigezweho kandi zizewe binyuze mu gukorana na Cogebanque.
Aganira na IGIHE, yagize ati “Nanjye nkoresha banki, sinajya kubivuga ntabanje gukorana na yo. Nzi serivisi nyinshi cyane zirimo n’iz’inguzanyo zishobora kugoboka umuntu.’’
“Muri Cogebanque hari inguzanyo z’ubwoko butandukanye ndetse ushobora kuzigamira amashuri y’abana bawe, wazigamira inyubako n’uko uzayivugurura.’’
Nka ‘Gisubizo Loan Express’, inguzanyo itangwa nta ngwate, iba ikubye inshuro zigera kuri 15 z’umushahara umuntu ahembwa ku kwezi. Uyisabye ayibona mu minsi mike iyo yujuje ibisabwa. Ishobora kwishyurwa mu myaka itanu ariko iyo umukiliya ashaka kuyishyura mbere y’igihe, nta bundi bwishyu bw’inyongera asabwa yaba yishyura yose cyangwa igice.
– Ikoranabuhanga rya Cogebanque nk’umuyoboro ugana kuri serivisi z’imari
Platini yavuze ko Isi yerekeza mu gukoresha ikoranabuhanga kandi ibyo bitesize na serivisi za banki.
Ati “Icyisumbuyeho ni uko turi kujya mu Isi y’ikoranabuhanga, ubu biroroshye ko watunga ikarita ya Cogebanque ukabikuza cyangwa ukabitsa aho uri hose ku Isi.’’
Yakomeje asaba abaturarwanda kuzigamira ahazaza kuko ari byo bitanga umutekano mu gihe hari ibibazo.
Ati “Twizigamire kuko ni byo byadufasha guteganyiriza ejo hazaza kandi banki yacu Cogebanque irabidufashamo.’’
Cogebanque ifite konti zitandukanye zo kwizigamira; zirimo Konti Teganya igufasha kuzigama buri kwezi, wabitsaho igihe icyo aricyo cyose ndetse n’amafaranga uko yaba angana kose; Konti Nteganyiriza Minuze igufasha kuzigamira amashuri y’abana; Konti Iyubakire igufasha kwizigamira inzu; Konti Shobora igufasha kugera ku mushinga wawe n’Ubwizigame bw’igihe kirekire (Compte Bloqué).
Kuri buri gace kasorezwagamo Tour du Rwanda 2022, abahatuye bafashwaga gufunguza konti zibafasha kubitsa, kohereza no kubikuza amafaranga yabo kandi mu mutekano usesuye; hari n’abatsindiye ibihembo bitandukanye.
Platini yishimiye uko yakiriwe aho amagare yanyuze akerekwa urukundo nyuma y’igihe cyari gishize adahura n’abafana be imbonankubone kubera COVID-19 yatumye amahuriro n’ibikorwa birimo iby’imyidagaduro bihuza abantu benshi bihagarikwa.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!