Ni isoko ryuzuye ritwaye miliyari 4 Frw, rifite ibyumba 54 by’ubucuruzi busanzwe hakabamo ububiko bw’ibicuruzwa, amacumbi azafasha abifuza kurara hafi y’umupaka ndetse n’igice cya rusanzwe kizacururizwamo ibiribwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE baturiye uyu mupaka wa Rusumo bavuga ko baryitezeho kuborohereza kubona bimwe mu bicuruzwa bajyaga gushaka muriTanzania birimo umuceri, amavuta n’ibindi.
Rugema Eric ucuririza ku mupaka wa Rusumo yagize ati “Nkanjye nakoreraga muri kioske nto, yari inzu nto y’icyuma ishyuha cyane ku buryo byatumaga abakiliya banjye batisanzura, ikindi hano hazaba uruhurirane rw’abakiliya benshi bitume natwe tubona inyungu iri hejuru.”
Rugema yakomeje avuga ko ubusanzwe nko kubona ibicuruzwa biturutse Tanzania cyangwa bo kugira ngo bagurishe ababayo byagoranaga cyane kuko ngo bisaba ibyangombwa byinshi ariko ngo kuri ubu byose bazajya babisanga muri iri soko rishya bujurijwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye IGIHE ko batangiye kwakira amabahasha y’abifuza kurikoreramo, akaba yavuze ko mu byumweru bibiri biri imbere ari bwo biteze ko aba mbere bazaba batangiye kuricururizamo.
Yagize ati “Ari abacuruzi bato bajyaga gushaka ibintu muri Tanzania, turumva ko ibyo bajyaga gushakayo bashobora kuzajya babibona hano, hari n’ibyo abaturuka muri Tanzania baba bashaka mu Rwanda na bo bazajya babibonera muri ririya soko nk’amata, imbuto n’ibindi.”
Meya Rangira yavuze kandi ko kuri ubu barimo kuvugana n’abashinzwe umupaka ku buryo hakorwa ubukangurambaga abacuruzi ba Tanzania na bo bakaza gukoreramo.
Umupaka wa Rusumo ni umwe mu ikoreshwa mu kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa byinshi. Nibura ku munsi unyuraho amakamyo 300 aba apakiye ibicuruzwa birimo ibyinjizwa mu Rwanda n’ibikomeza mu bindi bihugu.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!