Jeff Bezos n’umugore we bagiye guhabwa gatanya ishobora gusiga amateka ku Isi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Umuherwe wa mbere ku Isi ari nawe washinze ikigo Amazon gifasha mu bucuruzi bwo kuri Internet, Jeff Bezos, hamwe n’umugore we MacKenzie batangaje ko bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 25 bamaranye.

Mu itangazo aba bombi banyujije ku rukuta rwa Twitter rwa Bezos, bavuze ko banzuye ko buri umwe atangira inzira ye nshya nubwo bazakomeza gukorana. Gusa ntibatangaje impamvu y’iki cyemezo bafashe.

Bati “Twafashe umwanzuro wo gutandukana ariko tukazakomeza kubaho ubuzima dusangiye nk’inshuti.”

"Twumva ari amahirwe akomeye kuba twaramenyanye kandi twishimiye buri mwaka mu yo twamaranye yose.”

Bloomberg Billionaires Index igaragaza ko Bezos w’imyaka 54 ari we muherwe uyoboye abandi ku Isi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari $137.

Kugeza ubu ntibirasobanuka niba bitazagira ingaruka ku mutungo we cyangwa ngo bihungabanye ibikorwa bye muri Amazon, ikigo yashinze mu 1994 ndetse akaba afitemo 16%, bigize nibura 95% by’umutungo we.

Ni nawe nyiri Washington Post n’ikigo Blue Origin.

Uyu muherwe yamenyanye n’umugore we Mackenzie mu 1993, nyuma y’amezi atatu biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

MacKenzie Bezos w’imyaka 48 y’amavuko ni umwanditsi w’ibitabo. Yanditse ikitwa ‘The Testing of Luther Albright’ (2005) n’ikitwa ‘Traps’ (2013).

Ku rutonde rw’abaherwe ku Isi, Bezos arusha Bill Gates miliyari 45$. Ku isoko ry’imigabane Amazon ifite agaciro ka Miliyari 797$, mu gihe Microsoft ya Bill Gates ifite agaciro ka Miliyari 789$.

Gutandukana kwa Jeff Bezos n’umugore we gushobora kuzasiga amateka akomeye kuko nk’uko amategeko ya Leta ya Washington batuyemo abitegeka, iyo abashakanye batandukanye bagabana umutungo wose bashatse bari kumwe, kandi bakaringaniza.

Bivuze ko MacKenzie Bezos ahawe igice cy’uyu mutungo urugo rwabo rwabonye babana, uyu mugore yahita agira akayabo karenga miliyari $68, akaba umuherwe wa gatanu ku Isi.

Mu mwaka ushize batangaje ko bagiye gutanga miliyari $2 mu bigega bifasha imiryango itagira aho iba, no kubaka uburezi bw’abana b’inshuke mu bihugu bikennye.

Mu itangazo basohoye, bavuze ko bazakomeza gukorana “nk’ababyeyi, inshuti, abafatanyabikorwa mu bigo n’imishinga”.

Aba bombi babyaranye abana bane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza