Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe gufasha u Rwanda kureshya abashoramari

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 22 Ukuboza 2017 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, bakongera imbaraga mu gushishikariza abashoramari kuza kurukoreramo.

Kuri uyu wa Kane, Abanyarwanda baba muri Diaspora bakiriwe na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, mu kiganiro cyari kigamije kubasaba kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yababwiye ko kugira ngo u Rwanda rube igihugu gifite ubukungu buciriritse, hakenewe imbaraga nyinshyi zirimo n’iz’ababa muri Diaspora.

Yagize ati “Kugira ngo tugere ku kuba igihugu gifite ubukungu buciriritse, twabonye ko mu mibare buri kintu gikwiye kwikuba kabiri, ishoramari tugeze kuri miliyari 1.5 y’amadolari birasaba ko nibura tugera kuri eshatu; ubukerarugendo turi kuri hafi miliyoni enye z’amadolari, turifuza ko ziba nibura miliyoni umunani, ni ugukuba kabiri kandi ni akazi kenshi cyane.”

Yakomeje agira ati “Icyo tubasaba nkamwe muba hanze ni ukumenyekanisha isura y’igihugu nk’ahantu umuntu ashobora gushora amafaranga, kuko ujya gushora imari aba ashaka kumenya neza niba aho agiye kuyashyira hari umutekano cyangwa azayagaruza.”

Yabasabye ko bakomeza kugaragaza u Rwanda nk’ahantu abanyamahanga bashobora kuza bagashora imari ikunguka vuba, bakabigaragaza bashingiye kuri raporo u Rwanda rukorerwa aho rugaragazwa mu myanya ya mbere bakareshya abashoramari.”

Yabasabye kubwira abanyamahanga amahirwe bashyiriweho aborohereza mu bikorwa bashyiramo amafaranga.

Raporo ya Banki y’Isi ya ‘Doing Business 2018’ yashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2017 yerekanye ko u Rwanda ari igihugu cya kabiri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyorohereza abashoramari, rukaza ku mwanya wa 41 ku Isi

Murenzi Daniel uyoboye ihuriro rya Diaspora ku rwego rw’Isi, yasabye ko mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda baba hanze, RDB ku bufatanye na za ambasade ikwiye kujya igera aho bari.

Yagize ati “Mu gihe duharanira ko igihugu cyacu gitera imbere, hari ibyo dukeneye ko bihinduka nk’Abanyarwanda baba muri Diaspora. Tugize amahirwe kuba RDB ihari, dufite Ambasade nkeya kandi tukagira abanyarwanda baba mu bihugu byinshi, tubona nta gahunda ihari yo gusura abanyarwanda kugira ngo basobanurirwe iby’iterambere kuko ni ubusabe nagejejweho n’abantu benshi.”

Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bakiriwe muri Sena bari baje mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 12 kuba kuwa 18-19 Ukuboza 2017.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi
Abanyarwanda baba muri Diaspora mu kiganiro na Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza