BK yagurije ba rwiyemezamirimo umunani miliyoni 60 Frw zizishyurwa nta nyungu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 11:21
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali yagurije miliyoni hafi 60 Frw imishinga umunani ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato, nk’igishoro kizatuma itera imbere kandi iyo nguzanyo ikazishyurwa nta nyungu.

Iyi mishinga umunani yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, yatoranyijwe mu yindi 13 yaherukaga kumurikirwa abakemurampaka mu kwezi gushize. Iyo yose ikaba yari muri gahunda ya BK yiswe “Urumuri”, igamije gufasha ba rwiyemnezamirimo bakiri bato.

Mu mishinga yatoranyijw harimo Safe Motos yahawe miliyoni 11.7 Frw; umushinga DSIS&T wo kuhira uhabwa miliyoni 4 Frw; Kalisimbi Wines ihabwa miliyoni 9 Frw; WiredIn Ltd ibona miliyoni 8 Frw; Pure Pro ihabwa miliyoni 9.3 Frw; Mudacumura Publishing ihabwa miliyoni 8 Frw; Yummy & Fresh ihabwa miliyoni 3.5 Frw naho Murukali Online ihabwa miliyoni 6 Frw.

Iyi mishinga yatanzwe mu irushanwa ryari ryabanje kwinjirwamo n’abagera kuri 400, haza gutoranywamo imishinga 50, ba nyirayo bashyirwa muri porogaramu y’amezi atandatu biga gutegura ubucuruzi, gukora icungamutungo n’ibindi bafashijwe n’ikigo gifasha mu iterambere ry’imishinga, Inkomoko.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko nubwo uyu munsi abahawe ibihembo ari umunani gusa, inyungu igera ku Rwanda rwose kuko ubu ari uburyo bwo kubaka “u Rwanda twifuza”.

Yavuze ko hari icyizere ko Urumuri Initiative ya 2018 izaba yagutse kurutaho kandi ikazaba nziza kurenzaho.

Yagize ati “Uyu mwaka byagenze neza cyane, mu mwaka utaha tuzongera duhamagare urubyiruko rufite ibitekerezo by’ubucuruzi, tubahugure, hanyuma tugere aho duhitemo abantu bake bazabona ibi bihembo, tuzajya tubikora buri mwaka.”

“Ariko n’aya mafaranga twatanze tuzareba niba uru rubyiruko ruzishyura koko, kuko ni inguzanyo. Tuzareba uko ubucuruzi bukura, bizatuma twumva ko wenda ayo mafaranga ashobora kuba menshi mu myaka iri imbere, kandi uko n’imyaka igenda wenda tuzagenda tubona n’abandi bafatanyabikorwa nabo bashyiramo amafaranga, kuko iki gikorwa cyo guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda tugisangiye turi benshi.”

Ba nyir’imishinga bagaragaje ibyishimo nyuma yo kwegukana iyi nguzanyo idasanzwe ya Banki ya Kigali, nyamara bamwe bagiye binjira mu irushanwa batumva neza ko bashobora kugurizwa miliyoni zahindura ubucuruzi bwabo, batatswe inyungu.

Murara Arthur watangije umushinga Pure Pro wo gusana ibirahuri by’imodoka, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe iyo ibirahuri bigize ikibazo cyo kumeneka nyiracyo atekereza kukivanamo, kandi umuntu adashobora kubona icy’umwimerere.

Yakomeje agira ati “Icya kabiri, imodoka mu bakanishi dufite hano nta muntu ubasha gusubizamo ikirahuri uko cyari gisanzwe, abenshi bakuraho icyo kirahuri imodoka ikava, cyangwa bakagikuramo nabi, n’icyo bashyizemo kikameneka.”

Ibyo byatumye atekereza uburyo bwo kwifashisha umuti ukoze mu bikoresho n’ubundi biba bigize ikirahuri, ku buryo iyo uwusutse ku kirahuri cy’imodoka cyiyashije, ugakozaho imashini yabigenewe gihita gisubirana mu minota itarenze 10.

Avuga ko yabikoze nk’umukino ariko yisanga mu bantu 50 ba mbere batoranyijwe bagahabwa n’amahugurwa, atoranywa muri 13 kugeza nubwo yaje kwegukana miliyoni 9.3Frw. Ubu ngo agiye kugura imashini zizatuma yihutisha akazi ke kandi amenyekanishe ibyo akora.

Mu begukanye amafaranga kandi harimo Safe Motos yahawe miliyoni 11.7Frw. Eric Joseph wo muri Safemotos yavuze ko bagiye kuguramo moto icyenda zizahabwa abantu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto batari bafite izabo, kubera gukoresha iz’abandi “bagataha kare cyangwa rimwe na rimwe bagakora ku masaha abagoye”.

Barimo kandi Assoumpta Uwamariya ukora divayi (Karisimbi Wines) wahawe miliyoni 9 Frw, uvuga ko agiye kugura imashini ebyiri zizamufasha guhaza isoko, cyane ko afite isoko ariko kurihaza akaba ari byo byabaye ikibazo.

Mudacumura Publishing, ikigo gisohora ibitabo cyahsinzwe na Mudacumura Fiston, we yavuze ko miliyoni 8 Frw yahawe ari inkunga ikomeye cyane ko byajyaga bigorana kubona ubushobozi bwo kwakira inkuru cyangwa ibitekerezo by’abanditsi benshi ngo bikorwemo ibitabo.

Yagize ati “Bitewe n’ubushobozi twari dufite ugasanga ubashije kwakira umwanditsi umwe cyangwa babiri ariko ubu bushobozi dushobora kubuheraho tukaba twafata abanditsi na 20 na 30.”

Yakomeje agira ati “Ikindi nishimira ni uko BK yatweretse ubushake bwo kumva ko n’ibihangano byo kwandika bifite agaciro, kuko nari nabanje kugira ikibazo cy’ingwate, nari nabahaye imishinga ibiri, uwo kubaka uruganda n’uwo gushora mu banditsi.”

“Navugaga ko bazahitamo uwo gushora mu banditsi igihe bazemera ko nk’ibihangano by’abanditsi byaba ingwate. Rero kuba Banki ya Kigali yemeye guha agaciro iki kintu ni iby’agaciro kuri twe.”

Avuga ko izi miliyoni umunani azaba yayishyuye mu mwaka umwe, akurikije uko ubucuruzi bw’ibitabo buhagaze.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi ashyikiriza Murukali Online miliyoni 6 Frw
Pure Pro ihabwa miliyoni 9.3 Frw
Yummy & Fresh yagurijwe miliyoni 3.5 Frw
Safe Motos yahawe miliyoni 11.7 Frw
Umushinga DSIS&T wo kuhira wahawe miliyoni 4 Frw
Kalisimbi Wines ihabwa miliyoni 9 Frw
Mudacumura Publishing yashyikirijwe miliyoni 8 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza