Gashora Farms yasinye amasezerano ya miliyoni ebyiri z’amadolari yo kugemura urusenda mu Bushinwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ugushyingo 2018 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Gashora Farms, yashinzwe na Twahirwa Dieudonné, ihinga ikanongorera agaciro urusenda, yasinye amasezerano ya miliyoni ebyiri z’amadolari yo kohereza mu Bushinwa urusenda rutunganyije.

Amasezerano yasinyiwe mu imurikagurisha China International Import Exposition riri kubera mu Mujyi wa Shanghai. Yasinywe hagati ya Twahirwa n’ikigo Kai Jiang Xian zi Wei Food Factory, kijyana ibicuruzwa mvamahanga mu Bushinwa.

Nkuko byatangajwe kuri Twitter y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Twahirwa azohereza mu Bushinwa utugunguru 1500 tw’urusenda rutunganyije ruzwi nka Didi Chilli Oil.

Utwo tugunguru buri kamwe kazaba gafite litiro 25, tuzoherezwa kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza muri Gicurasi 2019.

Yavuze ko yashimishijwe n’uburyo Abashinwa bashishikajwe no kugura ku bwinshi ibicuruzwa bikomoka muri Afurika.

Yagize ati “Icyo nabonye nuko Abashinwa bashimishijwe no kugura ibicuruzwa byakorewe muri Afurika. Bakunze cyane igicuruzwa cyanjye, bakibonye nk’agashya kuko badasanzwe babona urusenda rw’amavuta kandi akenshi ntabwo bagura utuntu duke, bagura byinshi.”

Yakomeje avuga ko Abashinwa bamweretse ko bakunze ibicuruzwa byo muri Afurika, by’umwihariko ngo benshi bifuje kujya bacuruza urusenda rwe.

Twahirwa w’imyaka 30 yize ubuhinzi n’ubworozi muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasoreje amasomo mu 2012. Guhinga yabyinjiyemo mu 2014.

Urusenda agurisha mu mahanga ruri mu byiciro bitatu birimo urubisi (Fresh bird eye chili) acuruza n’umushoramari ‘Nature Fresh Food’, ushobora gutwara toni imwe buri cyumweru, ku mafaranga ari hagati ya 500 na 800 Frw ku kilo.

Urundi ni urugurishwa rwumye (Dry Africa bird eye chili) afitiye isoko mu Bubiligi.

Nta gihe kinini gishize Twahirwa atangiye gutunganya urukoreshwa nk’indyoshyandyo (Didi’s chili oil), apfunyika mu gacupa ka ml 60 kagura amadolari arindwi.

Afite abakozi bahoraho 20 barimo abakora mu mirima, mu ruganda no mu icungamutungo.

Iri murikagurisha ryatangijwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping tariki ya 5 Ugushyingo. Rihurije hamwe sosiyete zigera ku 3000 zo mu bihugu 130.Ni umwanya wo kumenyana no kunguka amasoko mashya ku bashoramari.

Tumwe mu tundi dushya tuzagaragara muri iri murika ni imodoka ya mbere igendera ku butaka ikaba ishobora no kuguruka mu kirere. Yakozwe na sosiyete Aeromobil yo muri Slovakia.

Hari kandi imodoka zitangiza ibidukikije, imisarani ihindura umwanda mo ifumbire mu masaha 24, inkweto zikoze muri diyama zigura miliyoni hafi esheshatu z’amadolari n’ibindi.

Twahirwa (iburyo) asinya amasezerano yo kohereza urusenda rwe mu Bushinwa
Didi's Chilli Oil, urusenda rutunganywa na Gashora Farms

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza