Itorero Urunana rw’Urungano ryasojwe abaryitabiriye basabwa gusiga izina rizima

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Ukuboza 2017 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Itorero Urunana rw’Urungano ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera mu kigo cy’imiyitozo cya gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ryasojwe kuri uyu wa Gatanu.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yasabye abitabiriye iryo torero kurangwa n’indangagaciro barikuyemo, bakazazitoza abandi binyuze mu bikorwa, baharanira gusiga izina ryiza bazajya bibukirwho.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko akurikije uko urwo rubyiruko rwagiye i Gabiro rumeze, yemeza ko hari ikintu kinini cyahindutse.

Ati “Uko baje siko bakimeze, ubona ko bafite morali cyane, wabonaga ko bavuga ururimi rumwe, wabonaga ko batishishanya kandi mbere buri umwe yacaraga ukwe ukabona ni nyamwigendaho ariko ubu bafitanye urugwiro.”

Yabasabye gutoza abo basanze kandi n’abazabakomokaho bakabigisha indangacairo nyarwanda, aho bari hose zikabaranga.

Ati “Uko murerwa niko muzarera abandi, indangagaciro mwimakaje mu buzima bwanyu ni zo muzatoza abana banyu. Iyo mutazifite rero mutanga ibyo mufite, iyo ntacyo mufite abana banyu bo baba bari inyuma yanyu.”

Yongeyeho ati “Uko dutera imbere nk’igihugu dukeneye kugira umwimerere wacu nk’u Rwanda, waba uri muri Canada, Philippines , Liberia n’ahandi bakamenya bati ‘ariko uriya muntu udasanzwe ni uwahe?’ Bakamenya ko uri Umunyarwanda.”

Umubare munini w’abaturage b’u Rwanda ni urubyiruko.Urubyiruko nirwo ibihugu byose byishingikiriza ngo bitere imbere.

Minisitiri Mbabazi yasabye abatorejwe mu Runana rw’Urungano gusiga ibikorwa byiza ruzajya rwibukirwaho rutanakiriho.

Ati “Urubyiruko ruri hano rushobora gukora ubushakashatsi, kuvumbura, ntubeho nk’aho utigeze ubaho. Tuzakwibukira kuki? Wavumbuye umuti wa Malariya nibura? Watangije uruganda rukora ikibiriti? Sinshaka ko musiga izina nabi, musige izina rizima.”

Intore yo ku mukondo, Ndayishimiye Ernest, yavuze ko amasomo bakuye mu Itorero bagiye kuyakoresha bahindura igihugu, bakiganisha aheza.

Ati “Igihugu cyacu gikeneye imbaraga nyinshi, hari ibikorwa gikeneyemo urubyiruko. Urebye ibirenga 90 % bisaba urubyiruko n’imbaraga zarwo. Tugomba gufata iya mbere kuko twamaze kubona ko guhomba kwa mbere ari ukubura amaboko y’urubyiruko, gukomera kwa mbere ni ukugira amaboko y’urubyiruko.”

Irakoze Ladouce umwe mu batojwe, yemeza ko uretse kwigishwa indangagaciro, ngo hari benshi bahakiriye n’ibikomere by’amateka.

Ati “Harimo urubyiruko rwinshi rutarakira ibikomere ariko iyo ugeze mu Itorero uhura na bagenzi bawe bakaguha amateka , bakaguha ibyo banyuzemo bikagufasha kwiga ukanakira igikomere ufite.Tugomba kwishyiramo ko ari twe banyarwanda b’ejo hazaza, dukorere igihugu tubikunze kandi twumva ko ari ibyacu.”

Itorero Urunana rw’Urungano rwitabiriwe n’abasaga 500 barimo ab’imbere mu gihugu n’ababa mu mahanga. Ryatangijwe tariki 6 Ukuboza 2017.

Bamwe mu batoza b'intore bafashije Urunana rw'Urungano
Abatojwe muri iri torero berekanye imikino itandukanye bigiye mu itorero
Intore ziyerekanye mu mikino itandukanye
Irakoze Ladouce avuga ko bamwe bakize ibikomere byo ku mutima
Minisitiri ushinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi, Debonheur Jeanne d'Arc
Minisitiri w'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kuzasiga izina rizima
Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y'Itorero, Brig. Gen Emmanuel Bayingana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza