Ni bande begukana miliyoni 60 Frw za Banki ya Kigali zizishyurwa nta nyungu?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Ukuboza 2017 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Banki ya Kigali iratangaza kuri uyu Gatatu imishinga umunani ya ba rwiyemezamirimo bato yatoranyijwe muri gahunda ya Urumuri Initiative, bagomba kugabana miliyoni 60 Frw azashorwa muri iyo mishinga, akazishyurwa nta nyungu.

Urumuri Initiative ni gahunda Banki ya Kigali (BK) yatangije muri Mata 2017 mu gihe yizihiza imyaka 50 imaze iha Abanyarwanda serivisi z’imari, igamije kuzamura ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itanga icyizere, ngo bazabe abashoramari bakomeye mu minsi iri imbere.

Urumuri Initiative ikorana n’Abanyarwanda, igamije gufasha ba rwiyemezamirimo bagitangira kubasha guteza imbere ibikorwa byabo, gahunda BK yashyizemo miliyoni 60 Frw zizatangwamo inguzanyo zizishyurwa zitariho inyungu.

Ku ikubitiro, abasabye kwinjira muri iyi gahunda bageraga kuri 400 haza gutoranywamo 50, bashyirwa muri porogaramu biga ukuntu umuntu ategura ubucuruzi bwe, uko amenya gukora icungamutungo, ibintu umuntu wese ukora ubucuruzi agomba kumenya, bafashijwe n’ikigo gifasha mu iterambere ry’imishinga, Inkomoko.

Haje gutoranywamo ba rwiyemezamirimo 13 banyuze imbere y’abakemurampaka kuwa 15 Ugushyingo, buri umwe asobanura ibyo asanzwe akora, umubare w’amafaranga akeneye ko yagurizwa na BK n’igihe yazayishyuramo.

Imishinga umunni yahize indi igomba gutangazwa ku mugoroba wo kuri yu wa 13 Ukuboza 2017.

Umushinga uzahabwa amahirwe bitewe n’uburyo uteye, uko ubyara inyungu n’uburyo ugirira akamaro abantu benshi.

IGIHE yashyize hamwe imishinga abo ba rwiyemezamirimo bafite, mu gihe bose bategerezanyije amatsiko ibiva mu busesenguzi bw’abakemurampaka.

Akagera Community Freelance

Ni umushinga wamuritswe na Daniel Nishimwe nk’umwe mu bawushinze, bakora umurimo wo kuyobora ba mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Mu gihe u Rwanda rwinjiza miliyoni zisaga 400 $ mu mwaka, Akagera Community Freelance wiyemeje kwinjiza abaturage mu bikorwa bigamije kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima binyuze mu bikorwa bitandukanye bibahuza n’abanyamahanga basura pariki.

Koperative yabo, ACOFREGCO yashinzwe mu 2014 igatanga serivisi zo gukambika, kwigisha abaturage, kwereka ba mukerarugendo ibijyanye n’umuco gakondo n’ibindi.

Iyi koperative ishaka miliyoni 15 Frw zizabafasha kurushaho kwegera abaturage, bakabona uburyo bunoze bwo gukora ingendo, gutunganya ahantu ba mukerarugendo bazajya bakambika ndetse bakagura ibikoresho bitandukanye bizajya bibafasha mu mirimo yabo.

Mergims

Iyi ni application yatangijwe na Louis Antonie Muhire. Nubwo ikoranabuhanga rimaze kwimakazwa mu gihugu, kwishyura umuntu cyangwa kumwoherereza amafaranga mu ikoranabuhanga si ibyizerwa na buri wese, bisaba nabyo uburyo bwizewe kurusha ubundi Kandi buhendutse.

Uretse ibyo, hari n’abantu badakunda gukoresha umwanya wabo batoda umurongo ngo bishyure inyemezabwishyu cyangwa serivisi z’ibintu bakeneye, igihe icyo aricyo cyose nubwo haba ari nijoro.

Niho Mergims yinjiriyemo nk’uburyo unyuraho ukishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye, abari mu mahanga bakabasha kwishyura ibyo bashaka mu gihugu bavukamo, bakagura ikarita kuri telefoni, bakishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi.

Ibyo byose Mergims ibikora yifashishije ibigo by’imari byizewe. Iki kigo cyasabye miliyoni 10 Frw ngo cyagure ibikorwaremezo byacyo haba ku ikoranabuhanga rya telefoni n’uburyo bwo kwishyura binyuze kuri APIs no kugabanya igihe kwishyura bifata.

Mudacumura Publishing

Iyi ni inzu isohora ibitabo yashinzwe na Mudacumura Fiston ari nawe uyibereye Umuyobozi mukuru.

Mu gihe ubushakashatsi bwerekanye ko ko nibura 18% by’abana bageze mu mwka wa gatatu mu mashuri abanza batazi gusoma neza Ikinyarwanda, naho 50% ntibabashe gusubiza nibura kimwe cya kabiri cy’ibibazo bishingiye ku byo basomye, uyu nawo ni umushinga ufite benshi wafasha mu birebana no gusoma urworurimi.

Mudacumura Publishing yatangiye mu 2015 ; uwayishinze afite indoto zo kubaka inzu isohora ibitabo mu gihugu, mu gihe ibyinshi kuri ubu usanga bikorerwa mu mahanga.

Yita cyane ku bitabo bibara inkuru z’abana, gusa intego ni ukugera no mu bundi bwoko bw’ibitabo.

Mudacumura Publishing House Ltd itanga serivisi zitandukanye mu birebana no gusohora ibitabo, nk’aho umwanditsi ashobora gutanga ubutumwa bwe mu nyandiko, iki kigo kikamuvaniramo igitabo kizaba gifite isura izatuma umuntu yifuza kukigura ngo asome.

Mu mwaka imaze ikora, yabashije gusohora amazina 26 y’ibitabo byanditse mu izina ryayo. Iki kigo cyasabye miliyoni 18Frw zo gushora mu bitabo bishya no kubaka inzu yo kubisohoreramo, harimo kugura ikibanza n’ibikoresho.

DSIS&T

Uyu mushinga watangijwe na Kolin Emmanuel ugamije gufasha mu mishinga yo kuhira kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, mu guteza imbere ubuhinzi, urwego rufite akamaro kanini mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu biribwa no gutanga hafi 50% by’ibyoherezwa mu mahanga.

Mu gihe nk’Intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi rikanagira ingaruka ku musaruro w’ibiribwa uboneka mu mwaka, DSIST igamije guha abahinzi amahugurwa mu bijyanye no kuhira. Kuri ubu ifasha abahinzi bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza ariko intego ni ukwagurira ibikorwa no mu tundi.

Iri koranabuhanga rifasha cyane mu kutiringira imvura igihe ugiye guhinga, kuko ryo ricunga ko amazi abaye make mu butaka rikayarekura, yagera igihe ahagije akifunga.

Iki kigo cyasabye BK inguzanyo ya miliyoni 4 Frw ngo bagure andi impombo z’amazi na moteri ya 42Kva bifite ubushobozi bwo kuhira muri metero 500.

Karisimbi Wines

Iki ni ikigo gikora divayi muri beterave cyatangijwe na Assumpta Uwamariya, agitangira akaba yarakoraga litiro 20 ariko ubu akaba ageze kuri litoro 250 ku cyumweru. Intego ni ukongera iyo akora. Ubu iyo akora ayigemura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mozambique.

Yasabye BK ko yamuguriza miliyoni 13Frw zo kugura imashini nshya zimufasha gutara divayi, akagura umushinga agakora uruganda rufatika, ku buryo nibura azagera kuri litiro 750 za divayi mu cyumweru.

Pure-Pro

Uyu ni umushinga watangijwe na Arthur Murara. Ni uwo uwo gusana ibirahuri by’imodoka igihe byaturikijwe n’ikintu runaka, bitabaye ngombwa ko bahindura ikirahuri cyose uko cyakabaye.

Murara avuga ko yitegereje agasanga mu Rwanda hari abantu bishyura amafaranga menshi bahinduza ibirahuri by’imodoka zabo iyo bimenetse, ku buryo usanga buri mwaka abantu 28, 549 bakenera gukoresha ibirahuri by’imodoka zabo buri mwaka, ugasanga guhindura ikirahuri birenzaho 470 $ ugereranyije no gusana ikirahuri cyaturitse.

Ni ikoranabuhanga ribasha gukata neza igice cyaturaguritse, ukagiteruramo ukoresheje akamashini ugaterekamo ikindi, bitabaye ngombwa guhindura ikirahuri cyose.

Yasabye ko BK yamuguriza 12,850,200 Frw yo kugura izindi mashini zisana ibirahuri, gutanga amahugurwa no kumenyekanisha ibikorwa.

Sustainable Social Business Ltd

Uyu ni umushinga wa Samuel Gakwaya ukorera mu Karere ka Rwamagana, yize uburyo ashobora gukora impapuro z’isuku zifashishwa n’abakobwa n’abagore igihe bari mu mihango yifashishije imitumba y’insina.

Ubusanzwe akora udupaki 1250 tw’impapuro z’isuku mu kwezi ariko yasabye inguzanyo ya miliyoni 8 Frw ngo yagure umushinga we ugere ku dupaki 15,000, akanongera ubwoko bw’impapuro akora bikajyana no kongera amahugurwa.

Murukali

Ni uburyo bwatangijwe na Yvette Uwimpaye, bufasha abantu kugura ibyo bashaka bibereye mu mirimo yabo ya buri munsi cyangwa bari imuhira, bakabikora banyuze ku rubuga rwa Murukali.

Runatanga ubufasha ku bantu bashaka kwamamaza ibyo bakora, korohereza abantu bari hanze y’igihugu kugura ibintu bakunze mu Rwanda kandi bakabigezwaho aho bari hose, mu buryo buhendutse.

Murukali yasabye BK inguzanyo ya miliyoni 12 Frw yo gufasha kumenyekanisha ibyo akora, kwagura uburyo bwo gucuruza mu ikoranabuhanga no mu iduka risanzwe.

WiredIn

Uyu ni umushinga watangijwe na Alain Kajangwe ukora ibijyanye na porogaramu za mudasobwa n’ibini bijyana n’ikoranabuhanga.

Iki kigo kigaragaza ko nibura mu myaka itanu ishize, bafashije cyane abashoramari batadukanye ku buryo bifuza ko mu 2020 bazaba bafite abakozi bahoraho 30 bubaka ibijyanye n’ikoranabuhanga, abacunga imishinga kandi bakazaba babona inyungu ya miliyoni 1$.

WiredIn yasabye 12,000 $ y’inguzanyo muri BK kugira ngo bagure aho bakorera, babashe kwakira itsinda ryabo rikomeza kwaguka.

YUMMY-N-FRESH

Ni umushinga wakozwe na Pearl Umuhoza Kirabyo. Avuga ko Ikigo Cy’Igihugu gishinzwe ubuzima giheruka kwerekana ko abantu 35 mu 2600 baba mu Mujyi wa Kigali bafite ibiro bitajyanye n’ikigero cyabo, 12% bakagira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso.

Umuhoza uvuga ko yari umwe muri abo 35 bari bafite ibiro byinshi cyane, yiyemeza gushinga ikigo kizajya gicuruza ibiribwa byuzuye intungamubiri yifashishije ibiboneka mu Rwanda no gutanga ubumenyi ku mirire, kuko ibiribwa umuntu afata bishobora kumukiza cyangwa bikaba uburozi bumwicira ubuzima buhoro buhoro.

Yasabye inguzanyo ya miluyoni 7,5 Frw zamufasha gushaka aho gukorera, kubaka application ya telefoni izajya ifasha abakiliya bakeneye ibyo kurya no kubona uburyo bwo gupfunyika neza ibiribwa.

Safe Motos

Uyu mushinga wo usanzwe ufasha abagenzi gutega no kwishyura moto hifashishijwe ikoranabuhanga. Wasabye miliyoni 20 Frw nk’inguzanyo ya BK itariho inyungu, zo gufasha abantu batandukanye kugura moto, maze Safe motos App ikazajya ifasha mu gukurikirana uko inguzanyo yishyurwa.

Imibare yerekana ko ingendo zikorwa na moto hifashishijwe application ya Safe moto zigenda zizamuka, kuko mu 2015 zari 5000, mu 2016 zigera ku 80,000.

Ubutware Service Delivery and Information Technology

Ni umushinga watangijwe na Nsengumuremyi Alphonse. Mu gihe usanga mu mijyi ariho higanje cyane serivisi z’imari, ntibibuza ko hejuru ya 87% by’Abanyarwanda bibera mu bice by’ibyaro.

Ubutware yegereje abaturage serivisi z’imari ihereye mu Karere ka Rwamagana, aho inzozi ari ukuzaba banki ya mbere ikorera ku ikoranabuhanga igatanga serivisi haba mu kwishyurana, mobile money no gukora serivisi zirimo gufotora inyandiko no gutanga amasomo mu by’ikoranabuhanga.

Ubutware isaba inguznayo ya miliyoni 15 Frw muri BK zo kongera ishoramari muri Mobile Money, serivisi za Pivot na Mobicash no kugura imodoka yajya ibafasha kugera ku bigo binini.

Mvend

Uyu ni umushinga wa Vanessa Rukundo. Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushishikariza inzego n’ibigo kwimakaza ukwishyurana mu ikoranabuhanga harimo na telefoni, umushinga we ni bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu bijyanye no gucuruza no kwishyurana.

Mu gihe hari abantu bamwe usanga batanyurwa n’uburyo amafaranga ashobora kubikwa mu ikoranabuhanga bamwe bagahitamo kuyarekera munsi ya matola, Mvend yazanye igisubizo.

Mvend yasabye BK inguzanyo ya miliyoni 15 Frw yo kuyifasha gushyiraho ububiko bw’amakuru, no gufasha mu kumenyekanisha ibyo bakora no gutanga amahugurwa ngo biruheho gutera imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza