Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa “Afriprecast” rukora ibikoresho by’ubwubatsi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 18 Ukuboza 2017 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwitwa “Afriprecast” rukora ibikoresho by’ubwubatsi, asaba abashoramari gukomeza gushora imari no mu bindi kandi abizeza ko leta izababa hafi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2017, nibwo Umukuru w’Igihugu yafunguye uruganda “Afriprecast” rwubatswe n’umushoramari w’Umunyarwanda, Bayigamba Alexis mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro.

Uru ruganda rukora inkuta n’inkingi z’inzu ndende, dare z’ibiraro n’iz’inzu zikomeye cyane kuko zikoze muri béton.

Umukuru w’Igihugu yashimiye Bayigamba wemeye gushora imari mu Rwanda kuko yari asanzwe anafite ibikorwa nk’ibyo muri Angola.

Yagize ati “Alexis yashoraga imari muri Angola, ndagira ngo rero nsabe n’Abanya-Angola bari hano baze bashore imari yabo hano, si ngombwa kandi ko biba mu bwubatsi gusa, mwanayishora no mu zindi nzego, kandi tuzishimira kubafasha muri byo, kandi muzabona abafatanyabikorwa hano mu Rwanda mu gukora ibyo mwifuza gukora byose.”

Perezida Kagame yavuze ko uru ruganda ruzaha akazi abantu benshi, rukazanagura ubumenyi ku ku bakozi, rukanagabanya ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze.

Yijeje abashoramari ko Leta izakomeza gufasha no guteza imbere abikorera ku giti cyabo kugira ngo ibikorwa by’ishoramari byiyongere.

Umuyobozi wa Afriprecast, Bayigamba Alexis, yashimiye Perezida Kagame ubuyobozi bwiza no korohereza abashoramari.

Yagize ati “Turabashimira cyane kubera ubuyobozi bwiza butuma ishoramari nk’iri rishoboka, kuko mwaradutinyuye kandi mwaradufashije cyane, byatewe n’ubuyobozi bwiza kandi ibyo twashatse byose twarabibonye niyo mpamvu twanarwubatse rukuzura vuba.”

Perezida Kagame yijeje umuyobozi w’uruganda ko atazagira ikibazo cy’isoko, amubwira ko yamaze kuganira na Minisiteri bireba kugira ngo igiciro cya sima cyagaragaraga nk’ikimugora kigabanuke.

Uru ruganda rwubatse kuri hegitari 15 rwatangiye kubakwa muri Gicurasi 2015, rutangira gukora muri Werurwe 2016.

Uru ruganda ruteganya kwaguka, mu gice cya mbere rwubatswe na miliyoni 25 z’amadolari y’Abanyamerika. Rufite ubushobozi bwo gukora inzu esheshatu zifite metero kare 100 ku munsi.

Uru ruganda rwitezweho kuzaha akazi abakozi 1000.

Perezida Kagame afungura uruganda rwa “Afriprecast” rukora ibikoresho by’ubwubatsi
Perezida Kagame amaze gufungura ku mugaragaro uru ruganda
Uru ruganda rwitezweho kuzaha akazi abakozi 1000
Perezida Kagame yavuze ko uru ruganda ruzaha akazi abantu benshi, rukazanagura ubumenyi ku ku bakozi, rukanagabanya ibyo u Rwanda rwatumizaga hanze
Perezida Kagame mu ruganda Afriprecast asobanurirwa ibijyanye n'imikorere yarwo
Perezida Kagame yijeje abashoramari ko Leta izakomeza gufasha no guteza imbere abikorera ku giti cyabo kugira ngo ibikorwa by’ishoramari byiyongere
Umuyobozi wa Afriprecast, Bayigamba Alexis,yashimiye Perezida Kagame ubuyobozi bwiza no korohereza abashoramari
Perezida Kagame yandika mu gitabo cyagenewe abashyitsi mu ruganda Afriprecast
Perezida Kagame hamwe n'abayobozi batandukanye nyuma y'umuhango wo gufungura uruganda, Afriprecast

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza