Volkswagen igiye gutangirana mu Rwanda miliyoni 20 $, iteranya imodoka 5000 ku mwaka

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora imodoka rwa Volkswagen rwatangaje ko rugiye gushora imari ingana na miliyoni $20 mu cyiciro cya mbere cy’umushinga warwo rufite mu Rwanda, harimo ko ruzajya ruteranya imodoka 5000 ku mwaka.

Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, yavuze ko uru ruganda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano rwashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda, mu Ukuboza 2016.

Yavuze ko imirimo yabo mu Rwanda bazayikora mu byiciro bitatu, icya cya mbere kikaba kirimo gushyiraho ikigo kizakorera Volkswagen mu Rwanda cyanamaze gushyirwaho cyitwa Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, kiyoborwa na Rutabingwa Athanase, guteranya imodoka no gushyiraho uburyo bwo kuzisangira ku bantu benshi.

Yakomeje agira ati “Aho guteganyiriza imodoka hazaba hafite ubushobozi bwo guteranya izigera ku 5000 ku mwaka. Duteganya ko zizaba zirimo izo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat (mu bwoko bwa sedan) na VW Teramont (SUV).”

Yavuze ko bahisemo u Rwanda ari uko ari igihugu gifite ituze mu bya politiki, kitihanganira ruswa, gifite ubukungu butera imbere cyane, rufite abaturage bakiri bato kandi hari n’ubushake bwo gutunga imodoka.

Yavuze ko bateganya kuzaba baha akazi abantu bagera ku 1000 mu cyiciro cya mbere, hakazabanza amahugurwa ku mikorere y’iki kigo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko uyu mushinga wa Volkswagen utanga icyizere, guteza imbere ishoramari bikaba ari ibintu by’ingenzi kuri Guverinoma y’u Rwanda, kandi yagiye ibona impinduka mu myaka icumi ishize.

Yakomeje agira ati “Mu 2007 ishoramari ryacu ryari miliyon $800 ariko ubwo twasozaga 2017 twari tumaze kwandika ishoramari rya miliyari $ 1.675 ku buryo twakubye kabiri ishoramari mu myaka icumi ishize. Ariko icyemezo cya VW uyu munsi ni icyiciro gishya cy’ishoramari mu Rwanda.”

Hari uburyo bwo gusangira imodoka

Schafer yakomeje agira ati “Hazaba hari uburyo bwo gusangira imodoka buzatangizwa mu cyiciro cyacu cya kabiri, buzatangirana imodoka zigera ku 150. Ubu buryo bukoreshwa ku bantu bafite icyo bahuriyeho nk’ikigo, minisiteri, ku buryo umuntu akoresha imodoka akayivamo undi akayikoresha, akishyuzwa harebwe ku bilometero yagenze.”

Ubu buryo buzajya bukoreshwa hifashishijwe application ya telefoni izajya ifasha umuntu kubona imodoka no kuyishyura, hamwe n’umurongo umuntu yahamagara ku muntu udafite smartphone.

Yakomeje agira ati “Hazaba hari umurongo uhuza uduce dutandukanye muri Kigali, umuntu akaba afite application ashyira muri telefoni ye, akandikamo aho ashaka kuva n’aho agiye, akabona imodoka iri hafi ye, akayifungura akoresheje iyo application, agatwara akajya aho ashaka, akishyura bitewe n’ibilometero yagenze.”

Schafer yavuze ko bidashoboka ko abantu bose bazatunga imodoka, ariko igikenewe ari uko umuntu agenda abona imodoka nshya, itanga umutuzo ku buryo uba wizeye ko nta mpungenge ifite kuko yaguzwe ari nshya.

Biteganyijwe ko VW izajya yinjiza mu Rwanda ibikoresho by’imodoka zigateranyirizwa mu Rwanda, ubuyobozi bwa RDB bukavuga ko zizaba zihendutse kuko hari bimwe mu bikoresho bizajya byinjizwa mu Rwanda ku musoro muto, ibindi bigasonerwa.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi n'uwa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer, yavuze ko uru ruganda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Rwanda mu Ukuboza 2016
Umuyobozi w’Ikigo Volkswagen Mobility Solutions Rwanda, Rutabingwa Athanase
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka n'Umuyobozi wa Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Thomas Schafer
Volkswagen Passat
Volkswagen Polo zigiye guteranyirizwa mu Rwanda
Volkswagen Teramont zo zishobokana n'imisozi

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza