Ingo zirenga ibihumbi 20 zigiye gutuzwa mu midugudu y’icyitegererezo izashorwamo miliyari 15 Frw

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, ingo 17,249 zituye mu buryo butatanye n’izindi 3,905 zituye mu manegeka, leta igiye kuzituza mu midugudu y’icyitegererezo izashorwamo miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisiteri y’ibikorwa remezo itangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017, ingo 32,301 ku 40,000 zari zituye zitatanye zatujwe mu midugudu naho izigera ku 2,707 zikurwa mu manegeka. Inzu z’icyitegererezo 319 zubatswe mu turere twose uko ari 30 hagendewe ku rugero rw’umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo iyi Minisiteri yasinyanaga imihigo n’ibigo biyishamikiyeho, Minisitiri w’ibikorwaremezo, Musoni James, yatangaje ko muri uyu mwaka ingo 21,154 zirimo izituye mu buryo butatanye n’izituye mu manegeka zizatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo.

Yongeyeho ko iyi midugudu y’intangarugero ubu iri mu turere twose, ikaba igiye no kubakwa mu mirenge yose kugira ngo n’abantu ku giti cyabo bashaka kubaka bafatireho urugero.

Yagize ati “Turashaka kujya kuri buri murenge, uyu mwaka twakoze kuri buri karere twubaka ariya mazu y’intangarugero, ubu turashaka kugera no ku rwego rw’Umurenge kugira ngo tujyaneyo ariya mazu y’intangarugero noneho abishoboye nabo batangire bafatireho bubake amazu ameze nk’ariya n’ayaruseho.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) giherutse gutangaza ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Guverinoma yashoye miliyari 15 Frw z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kubaka imidugudu y’icyitegererezo izatuzwamo abaturage bagituye mu manegeka no mu buryo butatanye.

Umuyobozi wa RHA, Kampayana Augustin, yavuze ko umwaka ushize hashowemo miliyari 22 Frw kugira ngo mu turere twose 30 hatangire kubakwa iyi midugudu igamije guteza imbere imiturire myiza.

Ariya mafaranga azifashishwa mu kongera umubare w’inzu zubatswe mu midugudu y’icyitegererezo, kuyigezamo ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi, amashuri y’inshuke n’ibindi nkenerwa by’ibanze.

Ibi bizatuma hakemurwa ikibazo cy’imiturire mibi mu gihugu idindiza iterambere, rimwe na rimwe igateza ibiza cyane cyane ku batuye mu manegeka. Bizatuma kandi ubutaka bwubatseho buba buto kuko hari na gahunda y’uko aho kubaka inzu imwe ikabamo imiryango ine, hazajya hubakwa imwe ikabamo imiryango umunani.

Imiterere y’imidugudu iri kubakwa hirya no hino mu gihugu

I Shyira mu Karere ka Nyabihu

Inzu zubatswe i Shyira ziherutse gutahwa na Perezida Kagame
Ibitaro byubatswe mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu
I Shyira hubatswe umudugudu n'agakiriro aho abaturage bazajya bakorera ibikorwa bibateza imbere

Ab’i Nyundo nabo ntibatanzwe

I Nyundo mu Karere ka Rubavu naho hari umudugudu w'icyitegererezo

Rugabano mu Karere ka Karongi

Mu Murenge wa Rugabano hazanubakwa inzu 140 n'ishuri ry'incuke
Umudugudu wa Rugabano muri Karongi uzuzura utwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari imwe na miliyoni 456

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere

Umudugudu w'icyitegererezo wubatswe mu Murenge wa Mageragere muri Nyarugenge
Umudugudu wubatswe i Mageragere muri Nyarugenge

Gikomero mu Karere ka Gasabo

Umudugudu uri mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo urimo inzu 60
Muri uyu Murenge wa Gikomero hazubakwa ibyumba bitatu by’amashuri, icyumba mberabyombi, laboratwari, aho kororera inkoko, ikibuga cyo gukiniraho n’indi mishinga itandukanye
Mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo naho ibikorwa by'Inkeragutabara birivugira. Uyu mudugudu uzatwara asaga miliyari n’igice mu mafaranga y’u Rwanda

Amafoto: Rwanda Gov/ Nkurunziza Faustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza