U Rwanda ntirugiteze amakiriro ku mashanyarazi azaturuka muri Kenya na Ethiopia

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 Ukwakira 2017 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Imyaka itatu irirenze u Rwanda rusinye amasezerano yo kongera ingufu z’amashanyarazi, binyuze mu mushinga wo kuvana angana na Megawatt 30 muri Kenya n’andi angana na Megawatt 400 muri Ethiopia rukayanyuza muri Uganda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) nticyahwemye gushimangira ko hari icyizere ko ayo mashanyarazi atazatinda kuko nk’ayagombaga guturuka muri Kenya yagombaga gutangira kugera mu Rwanda muri Kamena 2015 n’aho ayo muri Ethiopia akahagera muri 2018.

Ibikorwaremezo nk’imiyoboro yagombaga kunyuzwamo ayo mashanyarazi yarubatswe, yaba uva muri Kenya, Uganda, Rwanda ndetse ukambuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Biteganyijwe kandi ko hazanubakwa undi ujya i Burundi n’undi uhuza u Rwanda na Tanzania.

Icyakora, Minisitiri w’ibikorwaremezo, Musoni James, asobanura ko mu gihugu hari amashanyarazi ahagije ku buryo iriya miyoboro itakiri iyo gufasha u Rwanda kugura amashanyarazi mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati “Uyu munsi uko iyo miyoboro imeze ntabwo tukiyibona nkaho ije gufasha u Rwanda ahubwo ni imiyoboro yo gufasha ubucuruzi bw’amashanyarazi hagati y’ibihugu.”

Akomeza avuga ko mbere yubakwa benshi bayibonaga nk’izafasha u Rwanda kuko rwari rufite ikibazo cy’amashanyarazi rukoresha imashini. Gusa ngo ntabwo ariko bikimeze kuko rwabonye akomoka ku mugezi wa Nyabarongo, muri Gas Methane [Kivu Watt], ayavuye kuri Nyiramugengeri ahitwa Gishoma muri Rusizi no ku zindi ngomero zagiye zikorwa.

Yagize ati “Mbere yubakwa abantu benshi bumvaga ari nk’imiyoboro izafasha u Rwanda rwonyine, oya ni imiyoboro izafasha ubwo bucuruzi bw’amashanyarazi hagati y’ibihugu, uwagira menshi akaba yagurisha uyakeneye ariko atari ukuvuga ngo niyo dutezeho amakiriro kurusha ubushobozi buri mu gihugu.”

Minisiteri y’ibikorwaremezo ishimangira ko mu gihugu hari amashanyarazi ahagije ajyanye n’imirimo ikorwa, kuko nko mu gihe hakenerwa umurimo mwinshi hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa tanu z’ijoro amatara yose acanye, hasaguka MW zigera kuri 30, mu gihe ku manywa hasaguka MW 50 kuko haba hakora inganda n’ibiro gusa.

Minisitiri Musoni agaragaza ko imishinga igihugu gifite irimo uwo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi muri Gisagara angana na MW 80; uwa Gaz Methane yo mu Kivu ku gice cya Rubavu uzabyara MW 50; uwa Rusumo uhuriweho n’ibihugu bitatu (U Rwanda, U Burundi na Tanzania) na Nyabarongo ya II igiye gutangira.

Iyi mishinga izongera amashanyarazi u Rwanda rufite kandi hari icyizere ko n’abashoramari bazayakoresha bazaboneka. Binateganyijwe ko nihagira asaguka azagurishwa mu bindi bihugu hakoreshejwe iriya miyoboro.

Kugeza ubu u Rwanda rufite amashanyarazi angana na MW 208.96 mu gihe rwiyemeje kuba rufite MW 563 mu 2018.

Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda yaba akomoka ku muyoboro mugari n’ayo ku mirasire y’izuba zingana na 40.7%, ni ukuvuga izigera ku 986,933 mu gihugu hose.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Musoni James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza