MINICOM yagumishijeho ibiciro bisanzwe by’ibirayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yatangaje ibiciro by’ibirayi biheruka gushyirwaho mu kwezi gushize, bikomeza kubahirizwa mu gihugu cyose kuva kuri uyu wa 4 Ukuboza 2018.

Ibiciro birimo gukurikizwa byaherukaga kwemezwa ku wa 14 Ugushyingo 2018.

Bigaragaza ko ibirayi bya Kinigi na Gikungu, umuhinzi azajya ahabwa 170-175 Frw ku kilo, igiciro ku ikusanyirizo ni 188-193Frw, igiciro cy’ikiranguzo i Kigali kiba 218-223Frw naho icyo kudandaza ku muguzi kiba 240-245 Frw.

Ubundi bwoko bw’ibirayi burimo Kuruseke, T-58, Mabondo, Kuruza, Kirundo, Rwashaki, Sangema, Makoroni, Rwangume na Vigitoria, umuhinzi azajya ahabwa hagati ya 140-145 Frw ku kilo, ku ikusanyirizo ahabwe 158-163 Frw, i Kigali birangurwe 187-192 Frw, umuntu usanzwe abigure 205-210Frw.

Ibirayi byitwa Peco, umuhinzi azajya ahabwa 120-125 Frw ku kilo, ku ikusanyirizo bigure 138-143 Frw, bigeze i Kigali birangurwe 166-177 Frw ku kilo mu gihe igiciro gitangwa n’umuguzi ku kilo ari 185-190 Frw.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye M. Soraya, ku wa 4 Ukuboza 2018 rivuga ko umusaruro wose w’ibirayi ugomba gucuruzwa unyujijwe ku makusanyirizo yashyizweho mu turere duhinga ibirayi.

Rivuga ko “Amakusanyirizo yose agomba gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge, kandi inzego z’ibanze zikagira uruhare rufatika mu kugenzura ko byubahirizwa. Abacuruzi bose barasabwa gukorera mu mucyo birinda gukora ibinyuranyije n’amategeko (cyane ubumamyi mu icuruzwa ry’ibirayi).”

Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’ibiciro bishya rikurikiranwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, Polisi y’Igihugu ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Minicom yibukije ko uzafatwa anyuranya n’ibyavuzwe mu itangazo azahanwa hashingiwe ku biteganywa n’itegeko n° 15/2001 ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ndetse n’itegeko n° 36/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yatangaje ko ibiciro by'ibirayi biherutse gutangazwa bikomeza gukurikizwa ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza