Trust Industries yagabanyirije ibiciro abagurira ibikoresho byayo mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Uruganda Nyarwanda rukora ibikoresho by’isuku, Trust Industries, bisanzwe bimenyerewe ko rubiranguza gusa, rwashyiriyeho uburyo bwihariye abifuza kubigurira mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya 2018, mu buryo busanzwe kandi ku giciro gito cyane.

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2018, IGIHE yasuye ikibanza cy’uru ruganda i Gikondo, ahabera imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rya 2018.

Ihamurikira ibikoresho birimo amasabune yo gukaraba no gukora amasuku, impapuro z’isuku, byinshi bikorwa hifashishijwe ibikoresho by’ibanze biboneka mu Rwanda.

Umucuruzi wa Trust Industries, unayihagarariye muri iri murikagurisha, Ntsinzi Anselme, yavuze ko “Agashya dufite aha muri Expo ni uko ibiciro twabimanuye hasi [...] kuko ibikoresho byacu bikorerwa mu Rwanda, turashaka gushishikariza abantu kugura ibihakorerwa.”

Ntsinzi yasobanuye ko ari no kugira ngo abantu babashe gutandukanya isabune z’urwo ruganda n’izikorwa n’izindi nganda zo mu mahanga.

Yatanze urugero nk’isabune yo gukaraba no kumesa yaguraga 3000Frw na 3500Frw mu maduka y’ubucuruzi, mu imurikagurisha iri kugura 2500Frw, ipaki y’impapuro z’isuku zizwi nka ‘serviette’ zaguraga 5300Frw, ziri kugura 5200Frw, umuti w’isabune waguraga 500Frw uri kugura 400Frw.

Ntsinzi ati “Urumva ko twagabanyije bishoboka kugira ngo abantu babashe kuza babyiyumvemo babashe kugura kandi ntabwo turimo kuranguza, turi kugurisha kamwe kamwe. Buri wese yabona ibimunogeye.”

Mukeshimana Aline, wari ugize isabune y’umuti ya 400Frw “Ni amahirwe nagize, ubundi ntabwo twajyaga tubona aho tugurira ibikoresho by’isuku ari uru ruganda rubyicururiza. Byadusabaga kujya kuri butike kubera ko na zo ziba zaranguye zishaka kunguka, tukabigura duhenzwe.”

Yavuze ko yaguze enye, ubwo yasaguyeho 400Frw ugerenanyije n’uko zigura mu yandi maguriro, ati ‘Urumva ko harimo indi sabune.’

Uru ruganda rwanashyiriyeho amahirwe abagize icyo bagura bose, bahita binjira mu mubare w’abanyamahirwe bazatsindira ibihembo birimo imodoka, Radiyo, telefoni, ibikoresho bitandukanye byarwo n’ibindi.

Trust Industries iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera, ikora ibikoresho by’isuku by’ubwoko busaga 50, birimo impapuro zikoreshwa kwa muganga, mu bwiherero n’izo mu gikoni, isabune zo gukaraba intoki, imiti yo koza ibirahure, amasahani, gukoropa no gusukura ubwiherero.

Abakozi ba Trust Industries bari kugurishiriza ibikoresho byayo mu imurikagurisha ku giciro gito
Abantu bari kubasha kugura igikoresho kimwe kimwe cy'uruganda rwa Trust
Abari mu imurikagurisha bafite amahirwe yo kugura bataranguye ibikoresho bya Trust Industries
Bimwe mu bikoresho bya Trust industries biri kumurikwa
Ikibanza cya Trust Industries mu imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda
Isabune yo gukaraba mu ntoki ya Trust industries
Trust industries ikorera mu karere ka Bugesera
Umucuruzi wa Trust Industries, unayihagarariye muri iri murikagurisha, Ntsinzi Anselme, yavuze ko agashya bafite aha muri Expo ari uko ibiciro babimanuye hasi
Uru ruganda rwaganyije ibiciro hafi ku 10%
Ikoranabuhanga rigiye kujya rimenyekanisha imodoka yatwaye abagenzi benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza