U Rwanda rwahakanye kuba icyambu cya zahabu icukurwa muri RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwagaragaje ibihamya ko nta zahabu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanyura mu buryo bwa magendu, ndetse raporo y’impuguke za Loni ishimangira ko ahubwo zahabu nyinshi iva muri Congo inyuzwa muri Uganda.

Raporo iheruka y’impuguke za Loni muri Gicurasi 2018 yashinje u Rwanda kuba kimwe mu bihugu binyuzwamo zahabu icukurwa mu duce twazahajwe n’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyepfo.

Iyo raporo yerekanaga ko nibura mu mwaka wa 2017, buri kwezi mu Rwanda hanyujijwe toni ya zahabu ivuye muri Congo ikajya kugurishwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu mpera z’ukwezi gushize, izo mpuguke zasohoye indi raporo zongera kuvugamo ko bamwe mu bazihaye amakuru bavuze ko hari zahabu inyuzwa mu Rwanda ivuye muri Congo.

Izo mpuguke zerekanye ko nubwo byavuzwe, u Rwanda muri Kanama 2018 rwandikiye Akanama gashinzwe umutekano ka Loni ari nako kohereje izo mpuguke, rutanga ibihamya birimo ingano y’amabuye y’agaciro rwohereza hanze n’ahanyuzwa avuye ahandi.

Izo mpuguke zavuze ko iyo zahabu icukurwa mu birombe bya Shabunda, Lubila na Kigulube muri Kivu y’Amajyepfo, ikoherezwa i Bukavu ariho iva ijyanwe mu bihugu birimo Uganda, u Burundi n’u Rwanda.

Raporo ivuga ko “Impuguke zabashije kubona amazina y’abantu b’i Bukavu bagira uruhare mu kugira ngo iyo zahabu yoherezwe kugurishwa hanze”, ariko ngo baracyakorwaho iperereza.

U Rwanda rwitandukanyije na zahabu ya Congo

Tariki 29 Kanama 2018, Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Valentine Rugwabiza yandikiye ibaruwa Umuyobozi w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Mansour Al –Otaibi asobanura ibyari byagaragaye muri raporo yabanje yashinjaga u Rwanda kuba icyambu kinyuzwamo zahabu itemewe iva muri Congo.

Yifashishije imibare ya zahabu u Rwanda rwacukuye rukohereza hanze mu 2017, Amb. Rugwabiza yagize ati “u Rwanda rwacukuye runohereza hanze toni 2.4 za zahabu idatunganyije mu mwaka wa 2017, bitandukanye n’ibyavuzwe muri raporo ko ari toni imwe buri kwezi. Zahabu yo mu Rwanda icukurwa n’abacukuzi gakondo batandukanye haba mu Majyaruguru, Iburengerazuba no Majyepfo y’igihugu.”

Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko hari n’ibilo 46.1 bya zahabu yanyujijwe mu Rwanda ivuye muri Congo, ikoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kandi ko abazihanyujije ari sosiyete zemerewe gucuruza zahabu z’i Bukavu.

Iyo zahabu yanyuze mu Rwanda irimo iya sosiyete Mines Propress Sarl yahanyujije ibilo 34.51, Propress Sarl yahanyujije ibilo 6.5 na OBWIN Sarl yahanyujije ibilo bitanu.

Ibaruwa ikomeza ivuga ko kuba zahabu u Rwanda rucukura igenda yiyongera, rwiyemeje gushyiraho ingamba zigamije gukumira abashaka kuyicuruza mu buryo butemewe.

Ati “Kubera zahabu yoherezwa hanze ikomeje kwiyongera ni iby’agaciro ku Rwanda gushyiraho ingamba. Binyuze mu kigo gishinzwe ubucukuzi, u Rwanda ruri gukorana n’ubunyamabanga bwa ICGLR n’ibindi bihugu bigize uwo muryango muri gahunda yo gushyiraho ingamba zigamije gukumira ibyabangamira icuruzwa rya zahabu.”

U Rwanda rwanavuze ko mu 2011 rwasinye amasezerano y’ubufatanye na RDC agamije ihanahanamakuru ku bucuruzi bwa magendu kandi ko hazakomeza kongerwamo ingufu.

Uganda yibanzweho mu kunyuzwamo zahabu ya magendu

Raporo nshya y’impuguke za Loni ivuga ko nyuma y’ibisobanuro by’u Rwanda, iperereza ryibanze cyane kuri Uganda.

Ivuga ko zahabu icukurwa muri Shabunda, Kigulube na Lubila n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa bamwe mu basirikare ba Congo. Ako gace nta byangombwa gafite byo gucukurwamo zahabu, ariyo mpamvu n’ihacukuwe iba itemerewe kugurwa.

Raporo igira iti "Impuguke zabonye ko Uganda ari cyo cyambu nyamukuru cya zahabu icukurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, harimo n’ituruka muri Shabunda."

Abatanze ubuhamya bemeza ko bamwe mu basirikare ba Congo baza gutwara garama imwe cyangwa ebyiri za zahabu aho icukurwa hose muri ako gace buri byumweru bibiri.

Abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bwa zahabu muri Shabunda , bemeje ko zahabu icukurwa muri ako gace hafi ya yose icuruzwa i Bukavu.

Abenshi mu batangabuhamya barimo abashinzwe ubucukuzi, abashakashatsi n’abacuruzi b’amabuye y’agaciro i Kampala bemeje ko muri Uganda hazanwa zahabu mu buryo bwa magendu ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Impuguke zisa n’izibishimangira, kubera ko ngo muri icyo gihugu zasanze nta buryo buhamye buhari bwo kurwanya magendu ndetse n’abacuruzi ba zahabu muri icyo gihugu bakaba nta buryo bafite bwatuma batinjirirwa na zahabu ya magendu ituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu myanzuro y’iyi raporo, isaba Guverinoma ya RDC gukora iperereza ku basirikare bayo bagira uruhare mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro arimo na zahabu mu bice bya Shabunda, n’abakorana n’imitwe yitwaje intwaro muri za Masisi.

Impuguke za Loni zanasabye Guverinoma ya Uganda gukurikiza amabwiriza ya ICGLR, nyuma y’uko iri tsinda rimaze kuganira n’abacuruzi babiri bohereza zahabu mu mahanga, ryasanze batabanza gusaba ibyemezo by’aho yacukuwe.

Uganda kandi yananenzwe ko yanze gusangiza izi mpuguke amakuru yavuye mu iperereza yakoze ku bucuruzi butemewe bwa zahabu muri icyo gihugu.

Zahabu icukurwa muri Congo yakunze guteza ibibazo mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro mu biyaga bigari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza