Uyu muyobozi avuze ibi mu gihe hirya no hino mu gihugu hakigaragara abagore batwita ntibakurikize inama za muganga zirimo no gupimisha inda ku gihe, ibituma hari abo biviramo kubyara abana bakavuka bananiwe, nyuma bikabatera kugira ubumuga.
Umutesi yasabye inzego zibishinzwe, gufatanya zikajya zihugura abaturage bikorewe mu Isibo, kugira ngo abagore batwite bahabwe ayo makuru yo gukurikiza gahunda za muganga.
Ati ‘‘Ibi biba bikwiriye guhabwa abaturage muri rusange muri za Nteko tugira ziduhuza na bo, ndumva tuzajya tubatumira, cyane cyane mu Mirenge tubona wenda gupimisha inda inshuro enye bikiri hasi.’’
Umutesi avuga ko ibi bikwiriye gukorwa no mu Mirenge ikigaragaramo abagore babyarira mu ngo, abagera kwa muganga bacyerewe, n’abadasusumisha inda.
Ushinzwe Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Cyprien Iradukunda, yibutsa ababyeyi batwite ko gusuzumisha inda bifasha umubyeyi ndetse n’umwana.
Ati ‘‘Gusuzumisha inda bifasha umubyeyi n’umwana, umwana atwite akavuga neza, ariko birinda n’umubyeyi kuba ashobora kugira ibyago byo kwitaba Imana, cyangwa kuzahara mu gihe ari kubyara.’’
Iradukunda yashishikarije ababyeyi batwite, kwizusumisha bagatanga ibizamini, bagakurikiza gahunda yo gusuzumisha inda ndetse bakanabyarira kwa muganga, kuko bibarinda ibyago byo kuba babyara abana bananiwe.
Zimwe mu ngaruka zigera ku mwana uvuka ananiwe, harimo kuvukana ubumuga, akaba ari yo mpamvu ababyeyi batwite bakangurirwa gukurikiza gahunda bahabwa na muganga, hagamije kwirinda ingaruka zose zagera ku mwana n’umubyeyi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!