00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana barenga 500 bamaze kuvuka hakoreshejwe ikoranabuhanga rihuza intanga mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 03:38
Yasuwe :

Umunyarwanda wa mbere wavutse hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga rizwi nka IVF [In vitro Fertilization’] uyu munsi afite imyaka umunani. Ni ukuvuga ko uwo yavutse hatabayeho gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore.

Ubu buryo bwemejwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2014, aho hahuzwa intanga z’umugore n’umugabo, zishyirwa hamwe muri Laboratoire nyuma yo kubona ko zishobora kuvamo igi ryavamo umwana, rigashyirwa muri nyababyeyi y’umugore.

Iki gikorwa gishingiye mu kugenzura cyane ndetse no gukangura ibihe by’uburumbuke bw’umugore; gufata intang ngore no kuyihuriza n’intanga ngabo ahantu habugenewe muri Laboratwali.

Igi rivuyemo rirererwa ahantu habugenewe mu gihe kiri hagati y’iminsi ibiri n’iminsi itandatu rikabona guterwa (gushyirwa) muri nyababyeyi y’umugore hagamijwe gufasha umugore gutwita.

Ni uburyo benshi bashobora kuba batazi ko bukorerwa mu Rwanda.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko izi serivisi kuri ubu zitangirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse no mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe.

Ati “Abaganga babikora barahuguwe, muri Faisal iyo serivisi yaratangiye n’i Kanombe irakora. Mu myaka ibiri iri mbere tuzaba dufite serivisi ebyiri zikomeye mu bitaro zifasha abantu bakoresha uburyo bwo kubyara bakoresheje intanga.”

Ubusanzwe, umwana aboneka ari uko intanga z’umugore zihuye n’iz’umugabo, zigahurira mu mubiri w’umugore [muri nyababyeyi].

Ariko rero hari igihe bidashoboka kubera impamvu zitandukanye, tuvuge nk’imiyoborantanga ugasanga yarazibye, intanga zidashobora guhura cyangwa ugasanga intanga zidakomeye cyane ku buryo zitagera aho zigomba kugera. Icyo gihe rero, ubu buryo bwa IVF nibwo bwifashishwa.

Abanyarwanda babyitabira ku bwinshi…

Mu 1977 nibwo ubu buryo bwo guhuza intanga bwakoreshejwe ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikiremwamuntu. Icyo gihe umugore n’umugabo b’Abongereza bakoresheje ubu buryo nyuma y’imyaka isaga icyenda barabuze urubyaro.

Ku wa 25 Nyakanga 1978 bibarutse umwana w’ibiro birenga bibiri ahabwa izina rya Louise Brown.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi serivisi ya IVF yatangiriye mu mavuriro yigenga mu 2014, abantu batandukanye barabyitabira ndetse bigeze mu 2018, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe nabyo birayitangiza.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko kugira ngo uhabwe iyi serivisi yo guhuza intanga wishyuzwa miliyoni 5 Frw byigenga mu gihe mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe ho wishyura miliyoni 2 Frw.

Uku guhenda kwa serivisi ya IVF guterwa n’uko ibikoresho byifashishwa hafi ya byose bituruka hanze y’igihugu.

Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore, Dr. Eugène Ngoga, yavuze ko iyi serivisi yitabirwa cyane ku buryo kugeza ubu imibare igaragaza ko nibura abarenga 500 bamaze kuvuka binyuze muri ubu buryo bwo guhuza intanga.

Dr Ngoga usanzwe anakora mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe nk’ushinzwe kuvura indwara z’abagore, avuga ko hari benshi bakira baba bafite ibibazo byo kubura urubyaro ku buryo usanga umuryango wongera kwishima iyo bahawe iyo serivisi bakabasha kubyara abana.

Ati “Ni ikibazo gikomeye abantu kenshi bakunze no kutabiha imbaraga ariko twe duhura n’abo babyeyi kenshi baba bafite ibibazo bikomeye cyane, usanga kubura urubyaro ari ikibazo kibahangayikishije cyane.”

Yakomeje agira ati “Twabonye abantu benshi batugana, kandi byarafashije ku buryo bashoboye kubona urubyaro, umuryango ukaboneka, ugasanga n’ubuzima burahindutse.”

Dr Ngoga avuga ko abavutse binyuze muri ubu buryo bwo guhuza intanga mu Rwanda bagenda biyongera kandi usanga bafite ubuzima bwiza nk’ubw’abandi babyawe habayeho gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’umugabo n’umugore.

Ati “Bamwe bamaze no gukura kuko niba twaratangiye mu 2014, abana ba mbere bafite imyaka umunani n’ubu aho mvugira hari abatwite bashobora kuzavuka mu minsi iri imbere.”

Yakomeje agira ati “Ndumva ari serivisi yaje ikenewe cyane kandi abantu baraza ari benshi, turabafasha uko dushoboye kandi tuzakomeza.”

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bagaragaza ko ubundi iyo abashakanye bamaze umwaka bakora imibonano mpuzabitsina batarasama, ari byiza ko begera abaganga bakareba ko nta kibazo cyaba cyibyihishe inyuma.

Ubu buryo ni bumwe mu bwakwifashishwa igihe muganga abonye bimwe mu bibazo bitandukanye bifitanye isano n’imiyoborantanga, intaga nke cyangwa zidafite imbaraga, abagore bagira ibihe by’uburumbuke bitameze neza ndetse n’ababuze urubyaro ku mpamvu zitazwi.

Muri Kanama 2015, nibwo abana ba mbere bavukiye ku butaka bw'u Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza intanga, aha Dr Ngoga yari abateruye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .