00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yemeje ikoreshwa ry’umuti mushya wa ‘Alzheimer’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mutarama 2023 saa 01:25
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’iminti n’ibiribwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FDA cyemeje ikoreshwa ry’umuti wa Leqembi wakorewe kuvura abantu bafite indwara yo kwibagirwa izwi nka ‘Alzheimer’.

Ufite iyi ndwara ya Alzheimer, ubwonko bwe butangira gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gukora imirimo yabwo isanzwe ya buri munsi.

Nubwo ikunze kwibasira abakuze bafite guhera hejuru y’imyaka 65 n’abato bashobora kuyirwara ndetse ibimenyetso byayo bikaza bakiri bato cyane.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo FDA yatangaje ko umuti wa Leqembi wari umaze igihe uri mu igerageza ushobora gutangira gukoreshwa mu kuvura Alzheimer.

Igerageza ryakorewe uyu muti muri Nzeri mu 2022 ryagaragaje ko abawuhawe wabafashije kugabanya ubukana bwa Alzheimer mu kigero cya 27%.

Uyu muti wagaragaje ubushobozi cyane mu bijyanye no gufasha abakuze kudatakaza ubushobozi bwo kumenya ikintu.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rya FDA rishinzwe gusuzuma imiti n’ubushakashatsi, Billy Dunn yavuze ko uyu muti utanga icyizere.

Ati “Leqembi ni indi ntambwe itewe igamije kuvura Alzheimer, aho kuvura ibimenyetso byayo.”

Uyu muti uvumbuwe nyuma y’igihe havumbuwe undi witwa Aduhelm ariko wanenze kudakora neza ku bantu bafite ubu burwayi bwo kwibagirwa.

Leqembi ivumbuwe mu gihe nta muti wari uhari ufasha mu kuvura abantu bafite iyi ndwara.

Mu bimenyetso bya Alzheimer harimo kuvangirwa, gucanganyikirwa no kwitiranya ibintu uko byagenze, ahantu n’igihe byabereye. Ikindi ni uko uyirwaye atangira kwishisha abo mu muryango we, inshuti zawe cyangwa abandi.

Atakaza kandi ubushobozi bwo kwibuka, kuvuga amagambo amwe n’amwe bigatangira kumugora. Ikindi uko kugenda ndetse no kumira birahinduka cyane, ukabona bigoranye. Abantu barwaye Alzheimer kimwe n’abandi bose batakaza ubushobozi bwo kwibuka, kumenya no kwemera ko barwaye usanga ari ingorabahizi.

Abafite indwara ya ‘Alzheimer’ ubwonko bwabo butakaza ubushobozi bwo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .