Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda nibura abantu 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho ibisazi, mu gihe 78% by’abantu bajya kwa muganga bariwe n’amatungo 70% ari abariwe n’imbwa mu gihe abantu batatu aribo bishwe n’iyi ndwara mu mwaka ushize.
Dr Richard Nduwayezu uhagarariye ubushakashatsi ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, akaba n’umwe mu bahagarariye umuryango wa WAG wita ku gukura imbwa ku muhanda, yavuze ko mu bushakashatsi bakoze bwagaragaje ko ibisazi by’imbwa ari indwara ikiri mu Rwanda ndetse ngo iyo hari uwafashwe nayo atavuwe neza birangira yitabye Imana.
Mu mbwa nyinshi zikunze kugaragaza ibisazi ngo usanga akenshi ari imbwa zo mu gasozi ziba zaratawe na bene zo zidakingiwe.
Ni ryari umuntu yamenya ko imbwa ye irwaye ibisazi by’imbwa?
Dr Nduwayezu yavuze ko iyo imbwa ifite ibimenyetso bijyanye no kugagara, ishaka kurumana, ishaka kwirukanka, ishaka gutera abantu cyangwa inyamaswa ngo iba iri mu mujyo wo kuba yarwaye ibisazi by’imbwa.
Ati “ Iyo irumye umuntu atangira kugaragaza ibimenyetso by’ibisazi by’imbwa, ntabwo umuntu amoka ahubwo bigera mu bwonko umuntu ntatekereze neza ahubwo akagaragara nk’ufite ikibazo mu mutwe, akirukanka, akagagara, agaciragura inkonda, iyo atagiye kwa muganga vuba ashobora no kwitaba Imana.”
Uyu muganga yavuze ko nibura mu gihe imbwa iriye umuntu agomba koza icyo gisebe nibura iminota 15 akacyoza n’amazi n’isabune ibi ngo bishobora kumufasha 90% kugabanya ya virusi ikomeza gukwira mu mubiri.
Uko wakwitwara mu gihe ushaka gucirira imbwa
Dr Nduwayezu yavuze ko mu gihe ushaka gucirira imbwa ngo ugomba kumenya imbwa ugiye gucirira ni bwoko ki? ukamenya ko imbwa zitari inyarwanda zimwe zifite ubwoya zihenda mu kuzitaho, ukamenya ngo uzayigaburira, uyivuze, uyirinde kujya ku gasozi.
Ati “ Ntabwo ari ngombwa kuyigisha ubugome iyo uyitayeho neza nayo igucungira umutekano, abantu bakuze nibo bumva ko imbwa igomba kuba ikaze bakayicisha inzara, ntibagire aho ziba uretse kugendagenda mu rugo, imbwa igomba guhabwa amazi yo kunywa, ikagira inzu ibamo kandi ukajya unayireka ikananura amaguru igatembera.”
Yavuze ko iyo imbwa uyiretse ikazerera mu gasozi ihura n’abantu batayikunda bakayikubita ikaba yaniga imico mibi ishobora gutuma irya abantu.
Dr Nduwayezu avuga ko ubusanzwe kugaburira imbwa bitagoranye kuko ngo icyo uyimenyereje aricyo ifata, yavuze ko kuzigaburira inyama atari ngombwa cyane nkuko benshi babitekereza.
Ati “ Imbwa zikunda kunywa amazi, nyuma yaho igomba kugaburirwa indyo yuzuye, ushobora kuyiha umuceri, imboga za dodo, karoti, indagara n’ibindi biba byiza iyo uyishyiriyeho amasaha iriraho nka kabiri ku munsi ikayamenyera, abantu benshi bumva ko imbwa zirya inyama gusa kandi sibyo, kuyigaburira amagufwa nabyo si byiza.”
Dr Nduwayezu avuga ko ubusanzwe imbwa zigira imico nk’iy’abantu aho ngo uko uyifashe nayo ariko igufata, yavuze ko abantu benshi baribwa n’imbwa bisanzwe kuko baba bazishotoye bakazirukankana, bakazitera amabuye nazo zigatangira kwitabara.
Ati “ Abandi bakunda kurumwa n’imbwa ni abana kuko usanga babana mu rugo noneho bakayikora nko ku murizo bakayibabaza noneho ikabarya yitabara naho ubundi imbwa ni itungo ryiza kandi ryumvira.”
Dr Nduwayezu avuga ko iyo imbwa ishaje hari uburyo bwo kuyisinziriza aho kujya kuyita ku gasozi, ibi bikaba bikorwa n’ibigo bishinzwe kwita ku mbwa, ibi kandi ngo binakorwa ku mbwa ziba zifite amahane.
WAG ( Wefare for Animals Guild Rwanda) ni ikigo giherereye mu Karere ka Kicukiro gishinzwe kwita ku mbwa zikurwa mu muhanda, zimwe ziba zatawe na bene zo, kivura imbwa kikanigisha abantu uko babana nazo neza.
Dr Nduwayezu yavuze ko iyo abantu babahamagaye bababwira ko hari imbwa iri ku muhanda ngo babanza kumenya niba nta bene yo ifite, basanga nta nyirayo ifite bakajya kuyizana, ngo babanza kuyishyira mu muhezo bakareba niba nta zindi ndwara ifite yakwanduza izindi, nyuma y’icyumweru ngo bahita bayishyira mu zindi bakayigisha kumenya kubana n’abantu bakayigumana kugeza igihe haziye umuntu wumva uyishaka bakayimuha.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!