00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma y’u Rwanda ihangayikishijwe n’umubare muke w’ababyaza n’abavura indwara z’abagore

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Ugushyingo 2022 saa 12:51
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kongera umubare w’abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore n’ababyaza ari imwe mu ngamba zizafasha mu kubitaho no kugabanya umubare w’abagore bapfa babyara n’abana babo babyara.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022. Yari mu muhango wo gutangizaga Inama Mpuzamahanga ku buzima bw’imyororokere. Yahurije hamwe abaganga bavura ababyeyi, abashakashatsi n’abarimu muri za kaminuza ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri urwo rwego.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga b’inzobere mu kuvura abagore 112 bavuye ku baganga 10 mu myaka 10 ishize.

Dr Mpunga avuga ko Leta ikomeje gushaka uko yakongera umubare w’abavura abagore ndetse n’ababyaza.

Ati “Ubusanzwe abaganga bifuza kuba inzobere hari buruse bahabwa, ibyo turifuza kubitangiza no mu babyaza kugira ngo nabo tubafashe, mu gihe batinyutse umwuga, kwiga ntibimubere umutwaro.”

“Hari kandi abahagarika akazi imyaka nubwo yaba itanu bakajya kwiga ariko leta ibahemba, mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere turifuza no kwigisha abaganga bavura ababyeyi bagera kuri 200.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu mwaka ushize wa 2021, mu bagore ibihumbi 347 babyaye, abarenga ibihumbi 87 babyaye babazwe uburyo bushobora gutuma haba ibibazo mu gihe cyo kubyara.

Inzobere mu kuvura indwara z’abagore, Dr. Ngoga Eugène avuga ko kunoza umurimo bakora byafasha kubungabunga ubuzima bw’ababyeyi.

Ati “Intego yacu ni uko nta mugore ukwiye gupfa abyara, hari impfu zimwe na zimwe dushobora kwirinda mu gihe ibintu bikozwe neza, bikozwe ku gihe, nk’abaganga dukomeza kwihugura, kugira ngo dushobore kugabanya ibibazo byose byatuma abagore batakaza ubuzima bwabo."

Raporo iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ababyeyi bapfa babyara bakiri benshi kuko mu bantu ibihumbi 100 babyara, 248 babura ubuzima, ndetse ko abagore bari hasi y’umwe muri bane batwite ari bo bakurikiranwa inshuro enye uko zagenwe.

Inzobere mu buvuzi zivuga ko kuva cyane ku bagore ari impamvu ya mbere itera impfu zabo, akaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa kugira ngo haramirwe ubuzima bw’ababyeyi.

Umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’ababyeyi, Dr Manzi Subira avuga ko kuva ari yo mpamvu iza ku isonga mu guteza impfu z’abagore

Dr Manzi kuri ubu unayobora ishami rishinzwe ubuvuzi bw’ababyeyi mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal yagize ati “Hari abantu baba barabazwe kenshi, bagatwitira ku nkovu, barabazwe inshuro zirenze ebyiri, baravanywemo ibibyimba muri nyababyeyi noneho bigatuma inkondo y’umura itajya ahantu hakwiye.”

“Umubyeyi akava hakiri kare, atagera kwa muganga hakiri kare, akaba ashobora kubura ubuzima. Icyo gihe umubyeyi ava atarabyara, cyangwa se placenta ikava mu mwanya wayo hakiri kare umwana ataravamo, bombi bakaba bashobora gupfa.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu muryango Suzan & Thompson Buffett Foundation, Prof. Senait Fisseha agaragaza ko hakiri ibibazo bibangamiye ubuzima bw’umubyeyi.

Ati “Mu myaka 20 ishize, gusama abantu batabiteguye byagabanutse ku kigero cya 30%, nubwo ibyo byagezweho, inzira iracyari ndende, hafi 1/3 cy’abagore mu Rwanda ntibagerwaho n’uburyo bwo kuboneza urubyaro.”

“Ikindi abarenga kimwe cya kabiri mu Rwanda basama inda batabiteguye, ibyo birangira hafi ya 30% by’inda zikuwemo, ibyo bigatuma buri mwaka abagore n’abakobwa hafi ibihumbi 24 bakenera ubufasha bwihutirwa nyuma y’uko inda zabo zivuyemo.”

Mu myaka 15 ishize, hapfaga abarenga 1000 ku bagore ibihumbi 100. Mu 2005 bageze kuri 750 mu gihe mu 2014-2015 bari 210.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugabanya umubare w’abagore bapfa bavuka ukazagera munsi y’impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 bitarenze mu 2030.

Leta iri mu rugamba rwo kongera ababyaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .