Huye mu ihurizo ryo gufasha imiryango isaga 10 700 kubona ubwiherero

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 27 Ugushyingo 2018 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bwabaruye imiryango 10 756 ifite ikibazo cy’ubwiherero, bityo hari gushakishwa uko yabugira binyuze mu gushishikarizwa kubwishakira cyangwa guhabwa inkunga.

Muri iyo miryango harimo igera ku 1 727 idafite ubwiherero na mba n’indi 9 029 ifite ubutujuje ibyangombwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, avuga ko bihaye umuhigo w’uko ukwezi gutaha kuzarangirana n’icyo kibazo.

Ati “Amabati ya bariya badafite ubwiherero na mba twarayabonye, ubu twiyemeje ko ukwezi kwa Ukuboza kurangira nta muntu wo muri Huye udafite ubwiherero.”

Kankesha avuga ko abafashwa kubona amabati nabo batojwe gushyiraho uruhare rwabo.

Ati “Ntabwo dupfa gufata ibati ngo turihe umuntu, turamusaba ngo nawe nibura acukure umwobo.”

Bamwe mu baturage bo muri ako Karere bavuga ko hari bagenzi babo batagira ubwiherero bitewe n’ubukene kuko batabasha kubwiyubakira.

Gusa ngo hari n’abafite ubushobozi batabyitaho ugasanga ubwiherero bwabo butujuje ibisabwa.

Ubusanzwe kugira ngo umuntu yizere ko afite ubwiherero budashobora gushyira mu byago ubuzima bwe nko kurwara indwara ziterwa n’umwanda birimo uburebure bwa metero nibura eshanu z’ubujyakuzimu, kuba butinze kandi bworoshye gukorerwa isuku, bwubakiye ku mpande, busakaye ndetse bukinze.

Abahanga mu buzima bemeza ko umuntu udafite ubwiherero bwujuje ibisabwa atari we gusa bigiraho ingaruka ahubwo n’abaturanyi be zibageraho.

Bituruka ku kwituma ku gasozi imyanda ikamanuka mu masoko y’amazi bigatuma abayavoma bahandurira indwara zituruka mu mwanda.

Buri mwaka tariki ya 19 Ugushyingo, Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero, wahariwe gushishikariza abantu kugira isuku no kwituma ahabugenewe.

Mu nyigisho Minisiteri y’Ubuzima itanga ikunze kwibutsa Abanyarwanda ko buri rugo rugomba kugira umusarane warwo kandi bakibuka gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mu gihe bavuye mu bwiherero.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko ku mavuriro yo mu gihugu hakigaragara abanyarwanda benshi bivuza indwara zituruka ku mwanda zirimo impiswi, inzoka zo mu nda, igituntu, indwara zo mu kanwa, iz’uruhu na malariya.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata avuga ko ukwezi gutaha kuzarangirana n'ikibazo cy'ubwiherero

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza