Ibimenyetso bizakwereka ko umusore ufata nk’inshuti isanzwe yakwihebeye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Urukundo rugira ibyarwo; gukunda ntibisaba indi mpano uretse kumenya uwo umutima wihebeye, kandi burya ngo akenshi urutari urumamo ntiruteguza.

Urukundo runyura abaruhuriyemo burya ni rwa rundi ruza bombi batabyiteguye, kandi akenshi rushibuka mu bucuti busanzwe.

Nubwo hari abantu bashobora kukubwira ko ubushuti busanzwe hagati y’umuhungu n’umukobwa budashoboka, bibaho cyane rwose kandi ntibiba bitangaje.

Nk’uko urubuga The Standard rubitangaza ariko, hari aho bigera ugasanga ku ruhande rumwe hatangiye kuvuka ibyiyumviro biganisha ku rukundo, ibi hakaba hari ubwo byangiza ubushuti cyangwa bikabyara umubano ukomeye.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso bishobora kugufasha kumenya niba umusore ufata nk’inshuti isanzwe yarakwihebeye;

1. Akuvugisha bitandukanye n’abandi

Amagambo n’ibimenyetso akoresha akuvugisha byose bica amarenga y’uwo uri we mu maso ye. Ita ku buryo akuvugishamo, unabigereranye nuko biba bimeze igihe avugisha abandi bakobwa cyangwa abagore.

Ikizakubwira ko umusore ufata nk’inshuti isanzwe we yakwihebeye ni uburyo aha agaciro ikiganiro cyanyu ndetse rimwe na rimwe akanyuzamo utugambo tw’urukundo ku buryo ubona ko koko yishimiye kuba muri kumwe, bitandukanye nuko aba ameze iyo ari kumwe n’abandi.

2. Ntiyifuza ku kuva iruhande

Iyo umusore cyangwa umugabo agukunda, iteka aharanira guhora hafi yawe kenshi gashoboka, mwaba muri kumwe ukabona agufashe nk’ukuaboko cyangwa ikiganza ntiyifuze kukurekura.

Ikizakubwira ko yakwihebeye ni uko iteka azashakisha impamvu zo kugukora mu buryo butari ubw’ubushurashuzi ariko, aho azakura nk’utwanda mu musatsi wawe, mu gihe ari kukubwira ikintu runaka ubone agufashe ikiganza no mu gihe mugiye kwicara ahitemo ahakwegereye cyangwa aho abasha kukwitegereza neza.

3. Indoro ye

Nubwo iteka yaba agerageza guhisha ukuri kw’ibyo yiyumvamo, amaso ye azamutamaza ku buryo n’umwitegereza neza nawe uzabona ko koko yakwihebeye.

Ibi ahanini uzabibwirwa n’uburyo akureba, aho iyo muhuje amaso akwitegereza cyane ariko akabikora mu buryo bugaragaza ko yishimiye kuba muri kurebana.

4. Aharanira kuguhora hafi

Ikizakubwira ko umusore ufata nk’inshuti isanzwe we yifuza ubucuti bwisumbuyeho ni uko iteka azaharanira kuguhora hafi, ku buryo kenshi azajya yemera guhagarika ibyo yarimo ariko akaza mu bikorwa bimuhuza nawe.

Mu nshuti ze zose uzasanga ari wowe ashyira imbere, kabone nubwo wowe waba atari ko ubigenza.

5. Aha agaciro ibikwerekeyeho byose

Ikindi kimenyetso gishimangira ko yakwihebeye ni uko uzasanga iteka yibuka utuntu duto duto tukwerekeyeho, nk’amagambo wavuze, ibikorwa wifuza gukora n’ibindi.

Ibi bigaragaza ko ikintu cyose cy’agaciro kuri wowe, nawe aba akibona nk’ikintu gikomeye.

6. Aragufuhira

Ikindi kimenyetso kidashobora kwihishira ni uburyo agufuhira by’umwihariko iyo umubwiye ku nkuru z’urukundo, cyangwa se akubonanye n’undi musore bigaragara ko mwahuje urugwiro.

Nubwo adashobora kukwerurira ko ababazwa nuko ukundana n’undi muntu ndetse rimwe na rimwe akaba yakwereka ko ashimishijwe no kuba uri mu rukundo, n’umwitegereza mu maso uzabonamo agahinda no gucika intege igihe cyose uvuze izina ry’undi.

Kimwe mu bizakwereka ko umusore ufata nk'inshuti isanzwe we yakwihebeye ni uburyo akwitegereza mu maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza