Akenshi impamvu bavuga ko ari indwara zititaweho ngo ni uko iyo umuntu yayirwaye usanga nta muntu ubiha agaciro rimwe na rimwe uyirwaye ikaba yamukurana ikanamwica kuko aba atitaweho cyane.
Iyo ngo unagiye kwa muganga usanga zitarakozweho ubushakashatsi cyane ku buryo hamenyekana imiti yazo, gusa na none ngo ni indwara ushobora kwirinda kandi zivurwa zigakira.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, washyizeho indwara zititaweho uko bikwiye zigera kuri 20 ariko iziganje mu Rwanda twavuga nk’ubuheri cyangwa shishikara, kurumwa n’inzoka, kurumwa n’imbwa, inzoka zo mu nda, Tenia, indwara iterwa n’inzoka ya Bilariziyoze, Imidido ndetse na Cysticercose ( iyi iterwa na tenia igera mu bwonko bigatuma umuntu arwara igicuri)
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko 41% by’abapimwe basanganwe inzoka zo mu nda, mu bantu bakuru bari 48% ibi bikaba byaratumye abantu bakuru batangira guhabwa ibinini by’inzoka.
RBC kandi igaragaza ko nibura abantu 1000 barumwa n’imbwa zikekwaho uburwayi bw’ibisazi n’aho abagera ku 1500 bo bakarumwa n’inzoka buri mwaka. Abantu barenga 6000 kandi mu Rwanda barwaye imidido, indwara iterwa n’inzoka ya Belariziyoze yo yasanzwe mu tugari turenga 1000 bisaba ko abadutuyemo bahabwa ibinini by’iyo nzoka.
Nubwo izi ndwara byagiye bigaragara ko zititaweho uko bikwiriye mu Rwanda kandi hari abo zihitana, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kuzamura ubumenyi mu baturage mu kuzirinda binyuze mu biganiro, itangazamakuru, mu miganda rusange, mu nteko z’abaturage, imigoroba y’umuryango n’ahandi henshi.
Ibi bikorwa byo kuzamurira abaturage ubumenyi bikorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo za Minisiteri, ibigo bya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa.
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, yabwiye IGIHE ko kuri ubu batangiye ibikorwa byo kuzirwanya birimo gutanga ibinini by’inzoka, gusa ngo usanga imibare ikiri hejuru ku buryo bikwiye ko umuturage ahindura imyitwarire.
Ati “Ubu abaturage turi kubigisha kugira ngo ubumenyi bwabo bwiyongere kuko twabonye ko indwara nyinshi ziterwa n’umwanda, rero niduhuza kubaha ibinini bivura izo nzoka nabo bagahindura imyitwarire byafasha mu gutuma batandura izo ndwara.”
Ni gute umuturage yamenya ko arwaye imwe muri za ndwara zititaweho?
Nshimiyimana yakomeje avuga ko umuturage uburyo yamenya ko arwaye imwe muri za ndwara zititaweho uko bikwiye ngo nk’iyo umuturage yarwaye inzoka hari ibimenyetso agira nko kuribwa mu nda, impiswi n’ibindi byinshi.
Ati “Iyo agize ibyo bimenyetso asabwa kujya kwa muganga akavurwa bakamuha imiti, banamusobanurira nuko yakabaye yitwara mu kwirinda za nzoka.”
Hari abarwara izi ndwara bakazitiranya n’amarozi
Akenshi mu byaro uzasanga hari abantu barwaye urushimwa, imidido, igicuri n’izindi nyinshi ugasanga aho kujya kwa muganga barirukira mu bavuzi gakondo nyamara barwaye indwara zishobora kuvurirwa kwa muganga zigakira.
Nshimiyimana yavuze ko akenshi kubera kudasobanukirwa neza n’izi ndwara zititaweho koko hari abazirwara bakajya mu bavuzi gakondo asaba abaturage kujya babanza kujya kwa muganga kuri buri ndwara yose barwaye.
Ati “Nk’indwara ya Belariziyoze ishobora gutera umuntu urushwima akaba yavuga ko bamuroze ariko iyo umuntu ageze kwa muganga bakamusobanurira biramufasha, rero iyo umuntu yivuje bikwiye bimufasha kudatakaza ubuzima.”
Yavuze ko kuri ubu Leta y’u Rwanda yashoboye amafaranga n’imbaraga nyinshi mu kurinda abanyarwanda izi ndwara zititaweho, asaba abaturage kugira impinduka bakora bakagira isuku, bakanywa amazi meza, ibiryo bifite isuku kugira ngo barengere ubuzima bwabo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!