Icyo wamenya ku ndwara yo ‘kuvura gukabije kw’amaraso’ yica abantu batayizi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 14 Ukwakira 2017 saa 02:53
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ubusanzwe kuvura kw’amaraso ari byiza gusa bikaba ikibazo iyo byabayeho mu buryo bukabije kuko bishobora kugira ingaruka mu mubiri zirimo no gutakaza ubuzima.

Ni indwara izwi nka Thrombosis ivugwaho kwica abantu batayizi kuko ifata umuntu agatangira yumva igice kimwe cy’umubiri kimurya, akaza kumera nk’ubuze umwuka, agatangira gukorora ku buryo iyo atinze kubona ubuvuzi ashobora guhera umwuka.

Ikibazo inzobere zivuga kuri iyi ndwara ni uko abantu benshi batayizi aho umuntu umwe muri bane aba afite ibyago byo kuyirwara.

Iyo ndwara ishobora gufata abantu bose ku myaka yose ariko by’umwihariko yibasira abasaza n’abagore batwite.

Nubwo mu Rwanda nta bushakashatsi bwari bwakorwa kuri iyo ndwara, ngo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bashobora kwakira abarwayi bari hagati y’umwe na bane mu cyumweru.

Iyo ndwara iterwa no kuziba kw’imijyana cyangwa imigarura y’amaraso iyo yahagaze kugenda bitewe no kuvura gukabije.

Irangwa no kuba mu gice cy’umubiri ayo maraso yavuriyemo gihita kibyimba, kikanababaza hakanatukura cyane. Ikibazo ngo gikomera cyane iyo uko kuvura kubereye mu bice by’imbere mu gihimba.

Umuganga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Musabeyezu Emmanuel, yavuze ko ubwo burwayi buhari cyane ndetse bugaragara ariko abantu benshi bakaba bahitanwa na bwo babwitirinya n’izindi.

Yagize ati “Ubu burwayi burahari cyane usanga abantu babyimba amaguru nyuma bananirwa guhumeka, ubundi ugasanga yitabye Imana.Ni ikibazo kirekire usanga ahantu hose kuko hari abo usanga bacyitiranya n’umusonga n’ibindi, kuba rero hari n’umunsi isi ikigenera ni uko gihari koko kandi gihangayikishije cyane.”

Dr Musabeyezu yavuze ko kugira ngo abantu bayirinde baba bagomba gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo imitsi izibuke n’amaraso atembere neza no kwirinda kunywa itabi kuko ari kimwe mu byangiza imikorere y’ibihaha.

Yasabye ko abantu bajya bashaka umwanya wo kugenda kugira ngo bagorore ingingo zabo cyane cyane abakunze kumara igihe kinini bicaye, asaba nanone kwirinda umwuma, bakanywa amazi ahagije.

Hatangijwe ihuriro ryo kurwanya iyo ndwara

Christine Ashimwe wigeze kuyirwara akayikira avuga ko nyuma yo kubona ko abantu ibafata batayizi, yafashe umwanzuro wo guhuriza hamwe abayirwaye kugira ngo bayimenyekanishe kugira ngo abantu babone uko bayirinda.

Yagize ati “ Narayirwaye ndayikira ariko imfata ntayizi, nyuma yo kubona ko hari ikibazo ngerageza gushaka abandi baba baragize ikibazo nk’icyanjye, twishyira hamwe dukora ihuriro turyita Rwanda Clot Awareness Network kugira ngo tuyimenyekanishe ndetse dufatanye kuyihashya.”

Imiti y’iyi ndwara ngo irahenda kandi biragora kuyibona. Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaraza ko abantu basaga miliyoni 10 basanganwa iyo ndwara buri mwaka.

Umuganga ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Dr Musabeyezu Emmanuel
Christine Ashimwe washinze Ihuriro ryo kurwanya indwara yo 'kuvura gukabije' kw'amaraso
Abitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya iyi ndwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza