00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbuto Foundation yatabarije urubyiruko rutabona amakuru ku buzima bw’imyororokere uko bikwiriye

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 07:44
Yasuwe :

Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, wongeye gukangurira umuryango mugari by’umwihariko urubyiruko, gukangukira kumenya amakuru arebana n’ubuzima bw’imyororokere, mu rwego rwo kurwanya inda zitateguwe zikomeje guterwa abangavu.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu nama yahuje zimwe mu nzego za Leta ndetse n’imiryango ifite aho ihuriye no gutanga amakuru n’ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 26 Mutarama 2023.

Iyi nama yateranye kugira ngo izo nzego zikomeze gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu zikomeje kwiyongera, ubwandu bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko no kurebera hamwe ibimaze kugerwaho bikanasigasirwa.

Umukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, Rukundo Denis, wo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko hakwiriye kongerwa imbaraga mu gukora ubukangurambaga mu babyeyi, bakagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

Ati ‘‘Nk’umubyeyi niba nta makuru afite ariko ugasanga umwana arayafite, ni ibintu binyuranye cyane. Wa mwana niba akura amakuru hanze mu rugo ntayabone, ntabwo abyiyumvisha neza.’’

Giraneza Uwantege Christelle wo mu Muryango Urukundo Initiative, yavuze ko urubyiruko ruha agaciro ibyo ruganira kurusha kuganirizwa n’abakuru, bityo ko runifitemo ibisubizo mu gukemura ibi bibazo.

Ati ‘‘Hagati yabo muri bo, ibyo baganira nibyo baha agaciro.”

Uwantege yasabye ko urubyiruko rwajya ruhabwa umwanya rukanagishwa inama y’ibyo rwumva byashyirwa muri gahunda zirufasha kubona amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Umuganga ku kigo nderabuzima cya Bugarama mu Karere ka Burera, Hakizimana Vincent, unatanga serivisi ku buzima bw’imyororokere, avuga ko iyi serivisi idahabwa agaciro gakwiriye, bitewe n’uko abayitanga baba bafite n’izindi nshingano nyinshi.

Ati ‘‘Iyo ugiye kureba iyi serivisi mu bigo nderabuzima, ntabwo ifatwa nk’iyihutirwa. Navuga ko idahabwa agaciro nk’izindi serivisi.’’

Hakizimana avuga ko urubyiruko rushobora kujya gusaba serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, bagasanga umuganga uyitanga agiye nko kubyaza cyangwa kuvura abarwayi, bigatuma batihanganira gutegereza bikabagiraho ingaruka.

Umwe mu bitabiriye iyi nama, Pamella Mudakikwa, yavuze ko ababyeyi nabo hari uruhare rwabo badakora neza, ariko bigaterwa n’uko hatari hashyirwa imbaraga mu kubigisha.

Ati ‘‘Ntabwo turashyiraho gahunda zihariye ku babyeyi. Njyewe ku giti cyanjye byinshi mbona, biba bikora ku rubyiruko.’’

Mudakikwa yavuze ko ababyeyi ari bo bantu ba mbere baha amakuru abana n’urubyiruko, bityo ko ababyeyi batagize amahirwe yo guhabwa ubwo bumenyi mbere, bakwiriye kubuhabwa kugira ngo nabo bakomeze gufasha mu guha amakuru urubyiruko.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center), mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, Sibomana Hassan, yavuze ko ikibazo cy’abangavu bari kugaragaza ubwandu bwa virusi itera SIDA n’abaterwa inda bakiri bato gihangayikishije igihugu.

Ati ‘‘Nk’ikibazo gihangayikishije uyu munsi ni ikijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane cyane mu rubyiruko, aho usanga hakiri abana benshi mu by’ukuri baterwa inda ariko hakiyongeraho n’ikibazo cy’abana n’ubundi barimo kugaragaza ubwandu.’’

Sibomana avuga kuri iki kibazo cyo kwiyongera kw’urubyiruko rwanduye virusi itera SIDA, yavuze kiri kugaragara mu bakobwa cyane ugereranyije n’abahungu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ibikorwa mu Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, yavuze ko iyi nama yari igamije kwibukiranya urugendo rw’ubufatanye kuko utabikora uri umwe.

Ati ‘‘Iyo tuvuze ubuzima bw’imyororokere, ntabwo wabikora uri umwe, ni yo mpamvu mwabonye abafatanyabikorwa batandukanye twari twatumiye uyu munsi kugira ngo tuganire, turebe aho tuva, turebe aho tujya.’’

Vugayabagabo yongeyeho ko iyi nama wari umwanya wo kurebera hamwe ibibazo bitari byacyemuka mu kubungabunga ubuzima bw’imyororokere.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) yatangaje ko abana ibihumbi 23 bari munsi y’imyaka 18 ari bo batewe inda mu mwaka wa 2021.

Giraneza Uwantege Christelle, yavuze ko urubyiruko rwifitemo ubushobozi bityo ko rukwiye gutegwa amatwi mu gukemura ibi bibazo
Urubyiruko rwagaragarijwe ko rwifitemo imbaraga zo gukemura ibibazo bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere birwugarije
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Ibikorwa mu Muryango Imbuto Foundation, Jackson Vugayabagabo, yavuze ko iyi nama yateranye ngo harebe ibyagezweho n'ibigomba gukorwa
Umukozi wa RBC, mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, Sibomana Hassan, yavuze ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda ndetse n'ubwandu bwa virusi itera SIDA, giteye inkeke
Umukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, Rukundo Denis, avuga ko hakwiriye gushyirwa imbaraga mu kugeza amakuru ku rubyiruko rwo mu cyaro
Uhagarariye urubyiruko mu kurufasha muri gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, yasabye ko haba umuntu uhora ku kigo nderabuzima ngo afashe urubyiruko
Pamella Mudakikwa avuga ko hakwiriye gushyirwaho urubuga ababyeyi bahererwaho amakuru y'ubuzima bw'imyororokere, kugira ngo bagire uruhare mu kuyageza ku bana babo
Muri iyi nama hakebuwe ababyeyi babeshya abana bakabaha amakuru atari yo ku buzima bw'imyororokere
Muri iyi nama byagaragajwe ko urubyiruko rwinshi ruri ku mbuga nkoranyambaga, bityo ko ari ahantu heza ho kurugezaho amakuru ku buzima bw'imyororokere
Itsinda ryaganiriye ku bikibangamiye urubyiruko ngo habungwabungwe ubuzima bw'imyororokere, ryasabye ubufatanye bw'inzego zose ngo ibi bibazo bikemuke
Ababyeyi bibukijwe kuganiriza abana no kubabwiza ukuri bazi ku buzima bw'imyororokere
Abafatanyabikorwa ba Imbuto Foundation bahuriye hamwe ngo higwe uko hakomeza kubungwabungwa ubuzima bw'imyororokere, cyane cyane mu rubyiruko
Buri wese mu bitabiriye iyi nama, yasabwe gukora uko ashoboye mu gusigasira ubuzima bw'imyororokere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .