Mu Rwanda ubu burwayi burahangayikishije kuko nk’ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku ndwara zo mu kanwa n’iz’amenyo, bwerekanye ko mu bantu babajijwe, 64,9% bari bafite ibibazo byo gushirira kw’amenyo, ikibazo kigaragara kuri 60% by’abana bose mu gihugu.
Uretse gushirira kw’amenyo, hagaragajwe ko hari n’abandi bantu benshi bafite izindi ndwara zo mu kanwa, zirimo gucika kw’amenyo, kwangirika kw’ishinya n’ubundi burwayi bwibasira amenyo.
Nyamara n’ubwo imibare y’abafite ubu burwayi iri hejuru, 70,6% by’abafite uburwayi bw’amenyo, byagaragaye ko batigeze bajya kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi bukwiriye.
Izikunze kugaragara ku rwego rw’Isi ndetse no mu Rwanda cyane kurusha izindi harimo gucukuka kw’amenyo n’indwara y’ishinya.
Indwara y’ishinya ni indwara ishobora gufata n’igufwa ishinya iba iteyeho, aho iyo bitagaruriwe hafi amenyo ahunguka umuntu agasigara nta menyo afite.
Indwara y’ifumbi na yo iri mu ndwara zizahaza amenyo ariko umwihariko wayo ngo ni uko buri wese ayigendana mu kanwa ariko ikagaragara ari uko bagiteri mbi zasumbye inziza ari bwo umuntu atangira kuva amaraso mu menyo, akamurya n’ibindi.
Indwara y’ifumbi y’amenyo ni indwara yo kubyimbirwa kw’ishinya, kenshi iterwa na ‘infection’ ituruka kuri bagiteri.
Iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo (periodontitis), izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku isi hose.
Indwara y’ifumbi igaragara mu byiciro bitandukanye; iyo ugifatwa, ishinya irabyimba hanyuma igatangira kuva amaraso. Ibyo bishobora kuba mu gihe woza amenyo, cyangwa amaraso akava nta mpamvu igaragara ibiteye.
Inzobere mu buvuzi bw’amenyo, akaba n’umuganga mu Bitaro mpuzamahanga bya BAHO, Dr Ndisanze Amini yabwiye IGIHE ko iyo havutse ikibazo umubiri w’umuntu ugacika intege kurya ibiryo ntiwoze amenyo ari bwo indwara y’ifumbi igaragara n’ubwo ibiyitera umuntu abigendana mu kanwa.
Ati “Ibitera ifumbi buri wese aba abifite ariko biba bitararenga inkombe kuko za bagiteri ziyitera ziba zibanye neza n’izisanzwe mu mubiri, igihe urya ibiryo ntukore isuku mu kanwa, ugize ikibazo ugacika intege, ubaye ufite abasirikare bacye nibwo za bagiteri zindi mbi zikura umuntu akaba yarwara ifumbi".
Yavuze ko ifumbi zigira ubwoko bubiri harimo ubu buterwa na bagiteri ziba mu kanwa ndetse n’indi iterwa n’indwara y’ishinya ishobora no kugera ku igufwa ari ho usanga amenyo yarabaye maremare, umuntu akanuka mu kanwa.
Yakomeje avuga ko kurarana ibiryo mu kanwa ari yo mpamvu nyamukuru ya zimwe mu ndwara kuko microbes zibirya bityo amenyo agacukuka ishinya ikangirika, ibitera umunuko mu kanwa.
Ati “Akanwa ni nk’isahani turiraho uko utamara kuyiriraho ngo uyibike uzayirireho n’ejo itogeje niko binagomba kugenda buri uko umaze kurya ugomba koza mu kanwa byibuze iminota ibiri.”
Avuga ko umuntu yagakwiye kujya kwisuzumisha kwa muganga nibura kabiri mu mwaka kuko n’ubwo wagirira isuku akanwa kawe ute hari imyanda utakwikuriramo.
Dr Ndisanze Amini atanga inama ko abantu bagakwiriye kubungabunga amenyo yabo uko bishoboka kuko kuyagirira isuku ari wo muti wa mbere, akavuga ko umuntu yakabanje kunyuza amazi mu kanwa ibiryo byose bikavamo hanyuma agakoresha umuti nyuma byaba byiza wose ntawumare mu kanwa mu gihe cyo kunyuguza kuko na wo urinda amenyo gucukuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!