‘Kasha’ ifasha abagore kubona ibikoresho by’isuku hifashishijwe ikoranabuhanga, yabijeje kubaba hafi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 9 Ukuboza 2017 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’Ikigo gifasha abagore n’abakobwa kubona ibikoresho by’isuku hifashishijwe ikoranabuhanga(Kasha), bijeje abakiliya kurushaho kubaha serivisi nziza aho baba bari hose.

Kasha ifasha abantu kubona ibikoresho birimo ibikoreshwa n’abagore n’abakobwa bagiye mu mihango, amavuta abereye uruhu, ibirungo by’ubwiza n’ibindi bishobora kubatera ipfunwe kujya kubyigurira.

Umuyobozi Mukuru wa Kasha, Joanna Bichsel, yavuze ko bifuje kuzana iyo serivisi mu Rwanda kugira ngo abagore n’abakobwa bakeneye ibikoresho by’isuku babibone bitagoranye.

Yagize ati “ Kasha yashinzwe kugira ngo izajye ifasha abagore n’abakobwa yewe n’abagabo kubona ibikoresho by’isuku n’ibindi bikunze kubagora kujya kubyigurira byaba ibyo bakoresha mu kuringaniza imbyaro no mu gihe baba bageze mu kwezi kwabo.”

Kasha ikora ubwo bucuruzi yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga aho ushaka igicuruzwa yandika *911# kuri telefoni ye agakurikiza amabwiriza cyangwa agahamagara kuri 911 cyangwa akajya ku rubuga rwabo rwa www.kasha.rw

Umuyobozi wa Kasha mu Rwanda, Diane Tusaidi, yavuze ko bazakomeza gukorana n’abakiliya babo neza no kubegereza serivisi uko bikwiye.

Yagize ati " Tumaze iminsi dukorera hano mu Rwanda kandi twakoranye neza n’abakiliya bacu bose; n’ubundi rero tuzakomeza kubaha serivisi nziza aho baduhamagara hose twiteguye kubageraho."

Kasha imaze umwaka n’igice itangiye gukorera mu Rwanda ikaba ibasha kugeza ibyo bikoresho aho ari ho hose mu Rwanda, igafasha n’abagabo kubona udukingirizo igihe badushakiye.

Abitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa bya Kasha mu Rwanda
Hafungurwa ku mugaragaro ibikorwa bya Kasha mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Kasha, Joanna Bichsel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza